Ubuyobozi bwasobanuye ko amasaka atakiri kampara mu kwizihiza umunsi w’Umuganura

Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC) iri gutegura umunsi mukuru w’Umuganura, umunsi uzizihizwa ku itariki 2/8/2019. Guhera ku itariki ya 29/07/2019 haratangizwa icyumweru cyahariwe umuganura kikazasozwa n’ibirori biteganijwe kuba ku itariki 2/8/2019.

Hagati aho, ku itariki ya 1/8/2019 nibwo hazaba umuhango ukomeye w’umuganura usanzwe ubera I Nyanza mu majyepfo y’igihugu, wiswe I Nyanza Twarataramye.

Ni umunsi usanzwe wizihizwa buri mwaka, by’umwahariko mu bihe byo hambere wizihizwaga ku mwero w’amasaka, abanyarwanda bagashimira Imana n’Abakurambere uburumbuke bw’umuryango, imyaka n’amatungo babaga barungutse, byose bikaba byarakorerwa imbere y’umwami w’igihugu.

Amasaka nicyo igihigwa cyari ikimenyetso gikomeye ku munsi mukuru w’Umuganura.

By’umwahariko, iki gihigwa ntabwo kigihigwa cyane mu gihugu muri iki gihe nkuko byahoze kuko cyasimbuwe n’ibindi bihigwa bishya byaje nkuko byemezwa n’ubuyobozi mu kiganiro bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/07/2019.

Ni ikiganiro cyabereye mu cyumba cy’inama cya minisiteri y’Umuco na Siporo, cyari cyiyobowe na minisitiri Nyirasafari Espérance w'umuco na Siporo, Ambasederi Sorina Nyarahabimana minisitiri w’uburinganire n’umuryango, Dr.Isaac Munyakazi umunyamabanga wa leta muri MINEDUC, Mukabaramba Alvera umunyamabanga wa leta muri MINALOC, n’abandi…

Kuba amasaka atakibaho ngo Umuganura ugomba kwizihizwa hifashishwa ibindi bihingwa bishya byaje mu gihugu, ngo cyane ko n’umusaruro w’ubuhinzi ukomeje kwiyongera buri mwaka nkuko byemezwa na leta.

Umuganura ugiye kwizihizwa mu gihe umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wiyongereye ku kigero cya 4% mu gihebwe cya mbere cy’uyu mwaka turimo w’Ubukungu nkuko byemezwa n’imibare iheruka gutangazwa n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare (NISR).

Umuganura nibirori byizihizwa hakabaho no gutara

Raporo ya NISR igaragaza kandi ko ubuhinzi bwagize uruhare mu kuzamura umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu (GDP) ku kigereranyo cya 28%.

Iyi GDP ibarirwa agaciro ka miliyari 2,144 z’amanyarwanda, avuye kuri miliyari 1,987 yariho mu gihebwe cya mbere cy’umwaka ushize w’Ubukungu wa 2018.

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like