Kigali: Akarere ka Nyarugenge imihigo 55 kuri 60 imaze kugerwaho 100% isigaye iri kukigero kirenga 90%

Mu mwaka w’Ingengo y’imali 2018-2019, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Madamu KAYISIME NZARAMBA yasinyanye na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda,Paul Kagame igera kuri 60, ubu 55 imaze kugerwaho 100% isigaye iri kukigero kirenga 90%.

Mu mwaka w’Ingengo y’imali 2018-2019, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Madamu KAYISIME NZARAMBA yasinyanye na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda igera kuri 60,  iri mu nkingi zigenderwaho mu miyoborere y’ Igihugu aho mu nkingi y’Ubukungu harimo imihigo 20, mu nkingi y’Imibereho myiza imihigo 27, mu nkingi y’ Imiyoborere myiza n’ubutabera Imihigo 13.

Muri iyi mihigo kandi 11 ingana na 18%, ni Imihigo Akarere gahuriyeho n’ izindi nzego (Joint Imihigo).

Mu ngengo y’imali yari iteganyirijwe iyi mihigo ingana na miliyari 8,845,160,041Frw ,uruhare rw’abafatanyabikorwa ni Miliyari 4,865,807,292 Frw bingana na 55%.

Ibyo bikaba byerekana uko imyumvire y’abafatanyabikorwa imaze kuzamuka mu gufasha mu iterambere.

Nkuko bigaragazwa n’ Ubuyobozi bw’ Akarere imihigo 55 kuri 60 imaze kugerwaho 100%,isigaye iri kukigero kirenga 90%.

Imwe mu mihigo igaragarira buri wese yesejwe muri Nyarugenge:

Harimo,Guhanga imirimo mishya itari  iy’ubuhinzi igera 11,892 , Kurangiza Kubaka umuhanda wa kaburimbo ''Giticyinyoni-Karama'' kirometero 2,5 km, Gusana umuhanda  wa  Ayabaramba- Nyarurenzi 2km , Kubaka ikiraro cya YANZE ,Gutanga inkunga ku Mujyi wa Kigali  yo kubaka imihanda ya kaburimbo angana miliyoni 450,000,000 Frw,Kubaka ibitaro by’Akarere  mu Murenge wa Nyamirambo bigeze kuri 70%,Kubaka ibiro by’umurenge wa Nyarugenge bigeze kuri 70%, Kubaka  IDP MODEL Rugendabari Village (ICYICIRO CYA 3 ) no gutuza imiryango itishoboye Amazu 8 no gutuza Imiryango 24 .Kubaka amazu  y'Abatishoboye   n'abakuwe mu manegeka.

Mu mihigo yahizwe yose igeze ku kigero gishimishije, hakenewe kongerwamo imbaraga mu kwishyuza amafranga Akarere katsindiye mu manza zitanukanye  kuko biri kukigero cya 30% .

Inkuru ya:GATETE Muhamoud

info1hanga@gmail.com

hanga.rw   

 

 

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like