Rulindo: Uburezi nibwo musingi w’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza

Ni amagambo yatangarijwe mu ishuri ry'isumbuye rya ES Kiyanza, kuya 14 Nyakanga,2019 n'itsinda ry’abanyeshuri bahize mu myaka 6 yashize, ubwo bazaga kuganira na bagenzi babo bakiri ku ntebe y’ishuri.

N'ikiganiro cyatanzwe ku nsanganyamatsiko igira iti “ My Education is my fiture”, mu magambo yagarutsweho yagiye agaruka ku gushishikariza abakiri ku ntebe y’ishuri ko uburezi aribwo ntandaro y’ubuzima bazagira ejo hazaza.

Umwe mu banyeshuri bahize, Nsengiyumva Aime, wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi bw’abantu, yasabye abanyeshuri biga muri iki kigo ndetse n’abandi biga ahandi ko batagomba kwiremereza bitewe n’amazina runaka baba bafite,  ngo icyambere bagomba kumenya ni aho baba barakuye uburezi buba bwarabagejeje kucyo baricyo.

Agira ati” Ndi umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda nkaba n’umwe mubarinda umuteka n’ubusugire bw’igihugu mu ngabo z’u Rwanda nkaba mfite ipeti rya Lieutenant(Lt.), ikindi mugomba kwibuka mbere na mbere ni isano iduhuza y’ubunyarwanda”.

Ufitamahoro Elizabeth umunyeshuri wize muri iri shuri mu ijambo rye nawe yagize ati”Gutegura ejo hanyu heza bitangira ubu, ndi umuganga ndavura kandi ubumenyi n’uburere mfite byose mbikesha abarezi bandeze mu gihe cyose. numvaga inama n’impanuro bampaga, namwe rero mwige mutekereza ejo hanyu heza kandi bizashoboka”.

Sibomana Erineste, umuyobozi w’iri shuri rya ES Kiyanza mu butumwa yageneye abari bitabiriye yagize ati” Nibyo koko ejo hanyu heza hategurwa uyu munsi,My education is my fiture ,umuntu agenekereje mu Kinyarwanda,uburezi nibwo ntandaro y’ubuzi bwiza bw’ejo hazaza”.

Yanakomeje abwira urubwiruko rwari ruhataramiye  ko igihugu kibatezeho byinshi kandi byiza,arubwira ko uyu ari umwanya wo gufungura umurongo mugari bagatekereza cyane ibyateza imbere igihugu ndetse kikaba rurangiranwa mu mahanga no ku isi yose.

Habayeho n’ubutumwa bw’umwihariko bwo gushimira abarezi bose bagiye bagira uruhare mu guteza imbere impano ziba zihishe mu banyeshuri ,bashimirwa umuhate n’ubwitange bagira mu kazi kabo kaburi musi.

Inkuru ya: Bucyibaruta kabera Samson

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like