Bugesera-Mareba: DASSO zubakiye imiryango ibiri itishoboye zitunganya n'umuhanda wangiritse

DASSO zikorera mu karere ka Bugesera zubakiye abaturage batishoboye,banakoze ibikorwa bitandukanye birimo gutunganya umuhanda wa kirometero 1,5 wari warangijwe n'imvura.

Ntazinda Beni Uhagarariye Dasso mu kiganiro yagiranye na hanga.rw,yagize ati: ''Uyu munsi DASSO twatangije icyumweru kibikorwa byacu hano muri Bugesera,ku ikubitiro  twubatse ubwiherero 6, twatunganyije umuhanda wa kirometero 1,5 km wari warangiritse ,twubatse n'inzu ebyiri zabatishoboye''.
 
Uhagarariye Ingabo yashimiye Dasso kuri iki gikorwa cyokubakira abatishoboye,ati:''Ubushacye mufite mu bikorwa by'iterambere nibyo gushyigikirwa ,turikumwe tuzafatanya twese''.
 
Umulisa M.claire,Gitifu w'umurenge wa Mareba,ati:''Ndashimira Dasso kugikorwa bakoze mukubakira abaturage n'igikorwa kiza, murabona ko harimo ubufatanye by'ingabo na police. Kubufatanye ntakizatunanira''.
yasoje avuga ko ntabwo birangiriye aha koko hari n'izindi nzu zidafite ubwiherero nazo ziteganyijwe kubakirwa.
 
 Ibi bikorwa bakoze byatwaye asaga miliyoni 17,6200 z'amanyarwanda,akaba yaravuye  kubwitange bwabo bishatsemo.
Abubakiwe babwiye hanga.rw ko bagiye kubungabunga ibi bikorwa by'amajyambere bitazasenyuka cyane bashimira Dasso ko yabahisemo nk'abantu batishoboye bazaho bazirikana ineza bagiriwe.
 
Inkuru ya:KAYISIRE Vincent
hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like