Nyarugenge-Mageragere: Umudugudu utarangwamo ibyaha ugiye kubakirwa ibiro na Polisi

Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yatangije ukwezi kwahariwe ibikorwa bigamije gushimangira iterambere n’imibereho myiza y’umuturage,mu mujyi wa Kigali byatangirijwe mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge hubakwa ibiro by’umudugugu utaranzwemo ibyaha umwaka wose.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yatangije ukwezi kwahariwe ibikorwa bigamije gushimangira iterambere n’imibereho myiza y’umuturage aho abayobozi batandukanye hirya no hino mu gihugu basabye abaturage gufata neza no kubyaza umusaruro uhagije ibikorwa bahabwa na Polisi y’u Rwanda kandi bagashimangira ubufatanye mu kurwanya ibyaha.

Hashize imyaka 19 Polisi y’u Rwanda ikorana n’abaturage ibikorwa bigamije gukumira no kurwanya ibyaha ndetse n’ibishimangira iterambere ry’umuturage hagamijwe kurwanya ubukene kuko buza ku isonga mu biteza umutekano mucye.

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti " Imyaka 19 y'ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage."

Ibi bikorwa bikaba byatangijwe mu gihugu hose, aho mu mujyi wa Kigali  byatangirijwe mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge hubakwa ibiro by’umudugugu utaranzwemo ibyaha. 

Minisitiri w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi yavuze ko mu gihe Polisi ifata umwanya wo gutekereza gukora ibikorwa bigamije iterambere ry’umuturage, nawe bikwiye gukomeza kumutera ishema ryo gufatanya nayo mu gucunga umutekano no kubungabunga ibyagezweho.

Yashimangiye ko kuba harabonetse umudugudu utaranzwemo ibyaha, bikwiye kubera isomo n’indi midugudu kuko ibyakozwe hamwe bigakunda n’ahandi bishoboka.

Ati “Niba uyu mudugudunwa Kamatamu ukumira ibyaha bigashoboka, bivuze ko n'indi midugudu yabishobora bikaba bityo hose mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu gihugu hose abaturage twese tukabaho dutekanye ari nako duharanira gukora ibiduteza imbere.”

Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko umutekano usesuye udashobora kugerwaho hakiri ibibazo by’ubukene, serivisi zitegereye abaturage n’ibindi bishobora kubangamira umuturage bityo akaba ariyo mpamvu Polisi ishyize imbere gufasha umuturage gukemura ibibazo bikimubangamiye.

Yagize ati “Iyo umuturage ateye imbere bimufasha gutekana bityo umutekano usesuye ukaboneka. Niyo mpamvu rero dushyira imbaraga nyinshi mu gukemura ibibazo bishobora kubuza umuturage gutekana. Umuntu ukennye buriya ntaba atekanye, tuzakomeza gukuraho ibyo bimubuza ituze.”

IGP Munyuza yasabye abaturage kurwanya icyabahungabanyiriza umutekano. Ati “Ibiyobyabwenge, inzoga zitemewe, ruswa n’ibindi byaha tuzakomeza kubirwanya nk’inzego zishinzwe umutekano ariko kugira ngo tubigereho neza, uruhare rwanyu rurakenewe cyane mu kubitangaho amakuru.”

Ntirushwa Christophe mu kiganiro na hanga.rw, ashimira  Polisi y’u Rwanda ko yakuye abaturaye ayoboye mu icuraburindi, ubu bakaba bicungira umutekano bamurikiwe n’amatara akomoka ku mirasire y’izuba.

Yagize ati “Umwijima watumaga tuticungira umutekano neza bigatuma abajura babona icyuho ariko ubu ntawatinyuka kuza guhungabanya umutekano kuko turara ducanye ndetse n’abanyerondo bagakorera ahantu habona.”

Yasabye abaturage ba Mageragere gukomeza kurangwa n’ubufatanye bugamije gushimangira iterambere n’umutekano bigera kuri buri wese.

Yasabye akandi abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage gutera ikirenge mu cy’umudugudu wa Kamatamu ufatwa nk’utararanzwemo ibyaha kugira ngo abaturarwanda bakomeze gutura batekanye ari nako barushaho gukora ibibateza imbere.

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kugizwe n’ibyumweru bine aho mu cyumweru cya mbere hazakorwa ubukangurambaga bugamije gushishikariza buri wese gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge hagamijwe kwirinda ingaruka zabyo.

Icyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kizibanda ku gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abangavu. Icyumweru cya gatatu Polisi n’abafatanyabikorwa bayo bazibanda ku kurengera ibidukikije.

Mu gihe icyumweru cya kane hazakorwa ubukanguramba bugamije kwirinda no gukumira impanuka zo mu muhanda. 

Ibi byose bizashyikigirwa n’ibikorwa bizakorwa na Polisi y’u Rwanda bigamije gushimangira iterambere ry’umuturage aho ingo 3000 zizacanirwa hifashishijwe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, hazubakwa inzu 30 z’abatishoboye ndetse hubakwe n’ibiro by’imidugudu 6 y’intangarugero mu gihugu hose mu kwicungira umutekano no gukumira ibyaha, hanatangwe ubwisungane mu kwivuza ku bantu 3000 n’ibindi.

Inkuru ya:GATETE MUHAMOUD

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

 

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like