Bugesera: Umwana wavaga ku ishuri wiga mu mwaka 1 agonzwe na Fusso ku muhanda yitaba Imana

Mu murenge wa Mayange akarere ka Bugesera, habereye impanuka ikomeye ihitanye umwana w'umunyeshuri wari uvuye kwiga.

Ababibonye babwiye hanga.rw ko iyi modoka yo mubwoko bwa Fusso yari ifite umuvuduko ukabije.

Iyi mpanuka ibaye ku isaha ya saa kumi n'iminota 37 z'umugoroba wo kuri uyu wambere tariki ya 15/7/2019.

Imihanda yose mu karere ka Bugesera ntigira dodani cyangwa zebra clousing (aho abanyamaguru bambukira),barasaba leta ko byibuze ahari ikigo cy'amashuri byahashyirwa, dore ko amashuri menshi yegereye imihanda.

Inkuru turacyayikurikirana.

KAYISIRE Vincent

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like