Nyarugenge: Hari abakozi baheruka umushahara umwaka washize 2018 mu kwezi kwa 8 bari gutabaza

Bamwe mu bakozi bakora akazi k'ubukangurambaga bo mu murenge wa Nyamirambo,akagali ka Mumena,akarere ka Nyarugenge,umujyi wa Kigali ,bari gutaka ubukene bukabije baterwa no kutabona umushahara ku igihe,ngo baheruka guhembwa muri 2018 umwaka washize mu kwezi kwa munani.

Aba bakozi batifuje kugaragaza imyirondoro yabo mu itangazamakuru kubera impamvu z'umutekano wabo babwiye hanga.rw ko amezi amaze kuba 12 bakora badahembwa.

Aba bakozi ni bamwe babyuka mu museso bavugira muri MegaPhone cyangwa mikoro mu midugudu yose uko ari 4 baranga ahabera ibikorwa by'umuganda inama,gahunda za leta zitandukanye n'ibindi...

Mu kiganiro bahaye hanga.rw , bagize bati:''Dukorera umushahara w'ibihumbi 20,000rwf mu kwezi, none amezi ageze muri 12 amaso yaheze mukirere. Bahora batubwira ngo mwihangane akarere kagiye kutwishyura tukihangana, ariko noneho ubukene buraturembeje batwishyure''.

Bari gutakambira umukuru w'igihugu Perezida Kagame ,n'izindi nzego ngo batabarwe bishyurwe bave m'ubukene ngo bamaze igihe bakorera akarere ka Nyarugenge,ntibabonye umwanya  wo gukora ibibikorwa bwite biteza imbere imiryango yabo.

Ubwo twateguraga iyi nkuru ,Kayisime Nzaramba umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge twabimubajijeho ntiyadusubiza kugeza ubwo iyi nkuru isohotse, twari tugamije kumenya igihe bazishyurira aba bakozi.Turakoza tubikurirane.

Inkuru ya:ISIYAKA Manager

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

 

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like