Kuri uyu wa mbere Polisi iratangira ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo

Uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi izaba inizihiza isabukuru y’imyaka 19 imaze y’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse no kurwanya ibyaha.

Usibye kuba Polisi y’u Rwanda ifite inshingano zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, kureba ko amategeko y’ubahirizwa, gutanga serivisi nziza kuri buri wese n’ibindi bitandukanye. Polisi y’u Rwanda inakora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa mbere tariki 15 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda itangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera,avuga ko uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi bizatangizwa mu gihugu hose by’umwihariko ku rwego rw’igihugu bigatangirizwa mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba.

Yavuze ko ibi bikorwa bisanzwe bikorwa bigahuza Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu guteza imbere igihugu ariko nanone hanubakwa ubufatanye bukomeye hagati ya Polisi n’abaturage mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “ Imyaka 19 y’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekno no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.” 

Icyumweru cya mbere kizibanda mu kwigisha abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse  n’ikoreshwa ryabyo,icyumweru cya kabiri kizibanda mu kurwanya ihohotera rishingiye kugitsina no kurwanya inda ziterwa abana ,icyumweru cya gatatu kizibanda mu kubungabunga ibidukikije,icyumweru cya kane ari nacyo kizasoza kizibanda mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.  

CP Kabera avuga ko nubwo ibi byumweru bine bifite ibikorwa byagenewe, hari ibikorwa by’ingeze bizakorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi bizatangira kuri uyu wa 15 Nyakanga bisozwe ku ya 16 Kanama. Bimwe mu bikorwa by’ingenzi bizakorwa, hazubakwa inzu 6 z’ibiro by’imidugudu hirya no hino mu gihugu bishingiye ku midugudu yagerageje kurwanya ibyaha ku buryo bugaragara, ibyo bidufashe kurushaho kugirana ubufatanye n’abaturage ndetse n’abandi babirebereho kugira ngo harwanywe ibyaha cyangwa n’ababikora bagabanuke;tuzubaka inzu 30 mu gihugu hose ku bantu batishoboye, ni ukuvuga inzu imwe muri buri karere kandi ikubakwa ahantu hagenwe hajyanye n’imiturire kugira ngo umuturage agerweho n’ibikorwaremezo; tuzatanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 3,000 hanyuma tunatange amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ku bantu 3,000 hirya no hino mu gihugu hose.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko mu myaka 19 ibi bikorwa bimaze bikorwa byatanze umusaruro ugaragara nk’imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage, umutekano hirya no hino mu gihugu abaturage bawugizemo uruhare kuko batanga amakuru y’ahakorerwa ibyaha. 

Yagize ati “Ibi ni ibikorwa bikomeje kandi bizagira akamaro, bizatuma abaturage barushaho kutwegera dukorane mu kazi kacu ka buri munsi no kutugirira icyizere mu rwego rwo guhanahana amakuru hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba ariko hakavamo n’uko nabo biteza imbere mu rwego rw’imibereho myiza.”

Yongeyeho ko ibi bikorwa bigiye gukorwa muri uku kwezi bizarushaho gutsindagira umubano, kuwushimangira no kuwuteza imbere duharanira gutura mu midugudu itarangwamo ibyaha biteza umutekano mucye mu baturage. 

Mu myaka ishize kandi Polisi yagiye ikora ibikorwa bitandukanye birimo kugabira abaturage batishoboye,gutanga mituweli, gutanga amazi meza kubaturage n’ibindi.

CP Kabera yasabye abaturage nk’uko mu myaka 19 ishize bagiye bafatanya ibi bikorwa, ko n’ubundi uruhare rwabo rukenewe nkuko bisanzwe ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano, iza leta n’abandi bafatanyabikorwa bose kugira ngo iki gikorwa kizarusheho kugenda neza hagamijwe kurwanya ibyaha no guteza imbere igihugu hitabwa ku mibereho myiza y’abaturage.

Jessica

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like