Nyarugenge:Abakora irondory’umwuga bibukijwe inshingano zabo mu gukumira ibyaha

Mu rwego rwo gukomeza kubumbatira umutekano w’abaturage, Polisi y’u Rwanda, ingabo, Dasso, n’abafatanyabikorwa batandukanye,muri bo harimo n’abakora irondo ry’umwuga mu murenge wa Nyarugenge,akarere ka Nyarugenge,umujyi wa Kigali bashyikireje abanyerondo 192 ibikoresho bizakomeza kubafasha gukora kinyamwuga.

Aba baba ari abaturage batoranyijwe na bagenzi babo ku midugudu bagafasha inzego z’umutekano gukomeza gucunga umutekano bagira uruhare mu gukumira ibyaha birimo ubujura, ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byose bishobora guhungabanya umutekano.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12/7/2019 ,Polisi, ingabo,dasso n'inzego z'ibanze bahaye  abagize irondo ry’umwuga 192  bo mu murenge wa Nyarugenge ibikoresho bishya birimo umwenda w'akazi,amatoroshi,imikongoti n'ibindi byo kubafasha gukomeza kubungabunga umutekano w'abatuye Nyarugenge.

Ibiganiro bahawe n'umuyobozi w'umurenge INGABIRE Fanny byibanze ku kurebera hamwe uruharwe rwabo mu gukumira ibyaha,  bafasha  abaturage kubumbatira umutekano.

Yagize ati “Akazi mukora mugakorera mu mujyi wa Kigali, ni umujyi usangamo abantu bafite imyitwarire itandukanye.Ni ngombwa ko ibi byose mu bimenya mu kabihuza n’ubunyamwuga bityo ibyaha bikabasha gukumirwa.”

Umuyobozi w'ingabo mu karere ka Nyarugenge yakanguriye aba banyerondo kujya bakorana bya hafi n’inzego z’umutekano bagahanahana amakuru, igihe hari ibyo bamenye bishobora guhungabanya umutekano.

Mu karere  kanyarugenge  hari hamaze iminsi havugwa ubujura bworoheje bw’abantu bashikuza amatalefoni n’amashakoshi abagore ariko kuri ubu  yemeza  ko ubu bujura butakigaragara.

Yagize ati:”Nibyo koko mu minsi ishize hari abantu bitwikiraga ijoro ahatari amatara ku mihanda  bagashikuza abantu amashakoshi n’amatelefoni ariko k’ubufatanye n’abanyerondo n’inzego zishinzwe umutekano ubu bujura bumaze kugabanuka.”

Ubusanzwe abanyerondo b’umwuga mu karere ka Nyarugenge ndetse no mu mu mujyi wa Kigali hose bagira uruhare runini mu gufasha inzego z’umutekano mu gukomeza gusigasira umutekano w’abaturage  binyuze mu guhana hana amakuru abanyabyaha bagafatwa.

Nyuma y’inama,abanyerondo bashimiye Polisi y’u Rwanda,n'ingabo kuba ibegera ikabagira inama.Bishimiye amahugurwa bahawe bemeza ko azabafasha kurushaho gukora kinyamwuga bityo bakabasha gukumira ibyaha bitaraba.

Umurenge wa Nyarugenge irondo ry'umwuga ryafashije ubuyobozi gukumira no kurwanya ibyaha ku kigero cya 92% nkuko babibwiye hanga.rw, ubu Biryogo yarizwi nk'indiri y'ibiyobyabwenge camera zashyizwe hirya no hino zakumiriye abanyabyaha abandi barafashe biryogo hari umutekano.

Inkuru ya: GATETE MUHAMOUD

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like