Abatwara ibinyabiziga basabwe gukomeza guhindura imyumvire iteza impanuka mu muhanda

Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje gahunda y’ubukangurambaga bwiswe Gerayo Amahoro. Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2019, abayobozi b’ibigo n’amakoperative atwara abagenzi bahawe amahugurwa agamije gukomeza kwegera abashoferi n’abamotari mu rwego rwo guca impanuka zo mu muhanda.

Ni amahugurwa y’umunsi umwe yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, yitabirwa n’abantu bagera ku ijana(100).

Atangiza aya mahugurwa, umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP  Juvenal Marizamunda yavuze ko Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bifuza ko abanyarwanda bazajya bagera iyo bajya amahoro ariyo mpamvu hakorwa ibishoboka byose kugira ngo impanuka zo mu mihanda zicike burundu.

Yasabye abahugurwa ko ibyo bahugurwa bitaba amasigaracyicaro ahubwo bazajya guhugura abandi cyane cyane abashoferi.

Yagize ati:” Twifuje guhera kuri mwebwe abayobozi b’amakoperative n’ibigo bitwara abagenzi kugira ngo namwe muzahugure bariya bashoferi kuko muhorana umunsi ku wundi. Ibi bizadufasha kugera ku ntego yacu yo kurandura impanuka zibera mu muhanda.”

Yagarutse kuri bamwe mu bashoferi n’abamotari bagifite ingeso mbi yo gutanguranwa abagenzi no kwiruka cyane kugira ngo bakore inshuro nyinshi bagamije gukorera amafaranga menshi. Yasabye abayobozi babo kuzabafasha gucika kuri uwo muco mubi kuko ari kimwe mu biteza impanuka cyane.

DIGP yashimye intambwe imaze guterwa kuva ubu bukangurambaga bwa gerayo amahoro bwatangira, avuga ko buri munyarwanda akoze ibyo asabwa nta kabuza impanuka zazacika mu muhanda.

Yagize ati:” Hashize ibyumweru 9 gusa dutangije ubu bukangurambaga buzamara umwaka, ariko bimaze kugaragara ko hari bamwe mu bashoferi ndetse n’abagenzi batangiye guhindura imyumvire. Ni gake cyane wabona umushoferi uvugira kuri telefoni  atwaye  imodoka ,abanyamaguru nabo bamenye uko bubahiriza amategeko y’umuhanda cyane cyane kuwambuka.”

Dr Nzeyimana Innocent umuyobozi w’umuryango udaharanira inyungu ugamije guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abanyarwanda mu nzego zitandukanye (Healthy People Rwanda), uyu muryango ukaba n’umufatanyabikorwa wa Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bwa gerayo amahoro  yavuze ko impanuka nyinshi ziterwa n’ibintu bishobora kwirindwa bityo bikaba byagabanya impanuka ku gipimo cya 70%.

Yagize ati :” Abashoferi n’abagenzi babashije guhindura imyumvire bakareka gutwara basinze, kuvugira kuri telefoni batwaye ibinyabiziga, kubahiriza amategeko yose y’umuhanda. Abanyamaguru nabo bakumva uko bagomba kwitwara igihe barimo kugenda mu muhanda, bakamenya aho bagomba  kugendera ndetse n’uko bambuka umuhanda , ibi byagabanya impanuka byibura ku gipimo cya 70%.”

Munezero Erneste, umwe mu bahugwe akaba n’umuyobozi ushinzwe imari n’abakozi muri  sosiyete itwara abagenzi izwi ku izina rya Ruhire yavuze ko kuva Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo batangiza ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro hari byinshi byahindutse  bigatuma impanuka zigabanuka.

Yagize ati:” Kuva hatangira ubukangurambaga bwa gerayo amahoro hari ikintu kiza gikorwa aho umushoferi abanza kuganira n’abagenzi mbere y’uko batangira urugendo, mu mamodoka hashyizwemo ijwi (Audio) rigenda rivuga ibyo umugenzi n’umushoferi bagomba kwitwararika igihe bari bube bari mu rugendo. Ibi bituma haba urugwiro hagati y’abagenzi n’abashoferi bigatuma  bagera iyo bajya amahoro.”

Raporo ya 2015 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, igaragaza ko impfu zituruka mu mpanuka zo mu muhanda zingana na miliyoni imwe n’ibihumbi 200 mu gihe abagera kuri miliyoni 50 zibasiga ari inkomere.

Norbert

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like