Kigali-Nyamirambo:Abana bakina ibiryabarezi ku muhanda

Ahazwi nka cosmos mu murenge wa Nyamirambo ,akarere ka Nyarugenge,umujyi wa Kigali ku nkengero z'utubari n'umuhanda mu masaha y'umugoroba hagaragara ibiryabarezi birimo gukoreshwa n'abantu bari kubikina harimo n'abana.

Hari ku isaha ya saa moya z'umugoroba kuri uyu wa gatatu tariki ya 10/7/2019, aho abagenzi bakoresha umuhanda wa kaburimbi Nyamirambo-Rwezamenyo-Gitega- na Nyarugenge babwiye hanga.rw ko buri mugoroba cosmos utubari tuhakorera dushyira ibiryabarezi mu muhanda aho ubona abagenzi babikina,ndetse usanga n'abana babyuzuyeho barimo nabo gushyiramo ibiceri.

Ati:''Aba bacururiza ibiryabarezi mu muhanda baratubangamiye,byanaduteje umutekano muke kuko aba bana babikina usanga badutegera mu nzira badusaba ibiceri ,tubona bibangamye biri kwigisha umuco mubi abana birirwa basabiriza umuhisi n'umugenzi mu muhanda''.

Ubwo hanga.rw twari muri kano gace twabonye ibiryabarezi bibiri biteretse ku muryango n'imbaraza z'akabari bita Bahaus kari cosmos birimo gukinwa harimo n'abana bato babonye dufotoye bariruka.

Twagerageje gushaka ny'iri biryabarezi ngo tumubaze impamvu yemerera abana bagakina kandi bitemewe turamubura.

Imwe mu mishinga irengera abana mu Rwanda nka OHEO(Orphan's Hope Entertaiment Organization),igaragaza iki kibazo nk'uburangare bw'ababyeyi ndetse n'ubuyobozi butabishyiramo imbaraga.

Niyonsenga Ally Norbert uyobora OHEO mu kiganiro na hanga.rw,ati:''Ibi n'ibyo kurwanya,ikigaragara n'uburangare bw'ababyeyi nta kuntu umwana yakina urusimbi njyewe niko byita,gusa tugiye kongera ubukangurambaga dufatanyije n'inzego z'ubuyobozi ibi bintu bicike nabo tuzabifatiramo bazabihanirwa''.

Ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge buvuga ko ubucuruzi bw'ibiryabarezi bwemewe nk'ubundi bucuruzi mu Rwanda ,ariko iyo hajemo abana bitemewe.

KAYISIME Nzaramba umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge mu kiganiro na hanga.rw ,ati:''Ubwo bucuruzi bw'ibiryabarezi buremewe ,gusa nimba harimo abana ntibyemewe,tugiye gukora ubugenzuzi bwimbitse twongere n'ubukangurambaga uzabifatirwamo azabihanirwa''.

Itegeko N° 005/2018.OL ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 11 rigena ibigomba kubahirizwa na kazino n’inzu z’imikino y’amahirwe kugira ngo yemererwe gukorera ku butaka bw’u Rwanda.

Nubwo hashyizweho itegeko, abaturage bakomeje kugaragaza impungenge kuri iyo mikino zirimo gusenyuka kw’ingo, guteza umwiryane n’urupfu no gukendera k’umuco wo kwizigama kubera iyo mikino.

Inkuru ya:GATETE MUHAMOUD

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

 

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like