Nyarugenge-Nyamirambo: Inzu yafashwe n'inkongi y'umuriro irashya irakongoka n'ibiyirimo byose

Umugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 10/7/2019 ,inzu yo mu mudugudu wa Kiberinka,akagali ka Mumena ,akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali,yafashwe n'inkongi y'umuriro irashya irakongoka n'ibyarimo byose,ubuyobozi bukomeje iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi inkongi.

Abaturage batabaye babonye inzu irimo gushya babwiye hanga.rw ko basanze abana barimo kureba tereviziyo (TV),bababwira ko babonye umuriro uzamutse munsinga z'umuriro aho bacomoka TV.

Baravuga ko batabashije gukomeza kureba ibyakurikiyeho kuko inzu yahise itangira kwakamo umuriro basohoka biruka .

Abaturanyi batabaye bagerageje kuzimya iyi nkongi ariko ntibyakunda umuriro wakomeje kwiyongera,polisi yahise ihagera ariko byanze kuko imodoka izimya inkongi yabuze inzira ihera mukayira kajyayo kubera ko iyi nzu yarimo gushya yari hagati y'izindi.

Umuyobozi w'umurenge wa Nyamirambo,Chantal yabwiye hanga.rw ko iperereza rikomeje barimo gushakisha icyateye iyi nkongi ,ndetse harimo gukorwa igenzura ngo hamenyekane n'ibyangirikiye muri iyi nkongi.

Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru umuryango wahuye n'ibyago warimo gushaka icumbi mubaturanyi.

Inkuru ya:ISIYAKA MANAGER

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

 

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like