Kigali: Abo mu Murenge wa Muhima barahindutse ubu n'intangarugero mu isuku n’umutekano

Abaturage bo mu murenge wa Muhima, mu karere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali babwiye hanga.rw ko bishimiye ubufatanye n’ababahagarariye mu nzego z’ibanze ,ubu bahindutse ari intangarugero mu isuku n’umutekano mu gihugu hose.

Bamwe mu baturage  yabwiye hanga.rw ko  ikibazo cy’ubujura bukabije bwakorwaga mugace kahoze hitwa ''de bandit'' ubu kahindutse  de jolie, n’umubare munini w’abanywi n’abakoresha ibiyobabwenge birimo inzoga zitemewe n’urumogi n'ibindi bahashyijwe n'inzego z'umutekano n’ikibazo cy’amazi aturuka mu baturanyi akaba yateza umwanda mu ngo zabo hamwe bayakumiriwe.

Ibi babibwiye hanga.rw kuri uyu wa gatatu tariki ya 10/7/2019,ubwo yasurage aka gace mu gihe cy'amasaha y'igicamusi.

hanga.rw twerekeje k'ubuyobozi tuvugana na Mukandori Grace uyobora umurenge wa Mihima ashimangira ibivugwa n'abaturage,avuga ko bakajije ingamba z'umutekano n'isuku cyane ko bashoje igice cya mbere cy'imihigo y'isuku n'umutekano.

Ati:''Tumaze igihe turi mubukangurambaga ku isuku n'umutekano ,twashyizemo imbaraga ahantu hose havugwaga urugomo n'ubujura ,urugero ahazwi nka de bandit twahashyize camera ziduha amakuru yose, bituma dufata abajura n'abashikuzaga telefoni abegenzi. Sibyo gusa twashyizeho n'igitondo cy'isuku uduce twose twabagamo umwanda turahasukurwa''.

Yakomeje avuga ko hashyizweho irondo post mu rwego rwo gufasha abanyerondo kubonera hafi ibikoresho by'ibanze,ndetse ko bahuguwe kubijyane n'indangagaciro n'imikorere yabo ,ubu barahembwa babayeho neza kuko babonera umushahara ku igihe. Ikindi buri munyerondo yahawe ibikoresho birimo amakoti y’imvura n’amatoroshi bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi barushaho kubungabunga umutekano umaze kugerwaho.

Yagarutse mu gace kahoze kazwi nk'indiri y'abajura, agira ati:''De bandit ni agace gaherereye mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima karangwagamo ubujura n’ubusinzi bukabije ndetse n’urugomo rwaterwaga n’indaya n’abajura benshi bari bagatuyemo, bigahungabanya umutekano cyane mu masaha y’ijoro, bitewe n’imiterere yaho ndetse n’imibereho y’abahatuye. Ibyo byabaye amateka abahatuye baratekanye''.

Uyu muyobozi ,akomeza agira ati:''de bandit’ isigaye yitwa ’de jolie’ kubera ko nta mabandi n’indaya ndetse n’ibikorwa by’urugomo bikihagaragara nka mbere''.

Ati “Ubu izina rya ’de bandit’ ryabaye amateka. Kuri ubu hasigaye hitwa ’de jolie’ kuko nta ndaya n’abajura bakihagaragara kubera ko twahashyize inzu y’abanyerondo ifite camera ireba hose ndetse n’isoko ry’abari abazunguzayi rwarahavuye kugira ngo nibuze hahinduke naho harangwe umutekano usesuye.”

Uretse abanyerondo bishimiye ibikoresho bahawe bakaba bakora akazi neza, n’abaturage bo muri uyu murenge bakomeje gushima imbaraga zidasanzwe ubuyobozi bwabo buri gukoresha kugira uyu murenge  urusheho kurangwamo umutekano usesuye.

Ubuyobozi bubizeza ko ibyo bagezeho bitazasubira inyuma nibyo bafite bizakomeza kubungwabungwa no kureba ko byavugururwa bikajyana n'igihe kizaba kigezweho.

Inkuru ya:GATETE MUHAMOUD

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

 

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like