Nyarugenge:Ubuyobozi bwasobanuye impamvu bwari bwafunze amaduka y'abacuruzi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 10/7/2019,abacuruzi bo mu kagali ka biryogo umujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge bafungiwe amazu y'ubucuruzi,ubuyobozi busobanura ko bwabafungiye kubera kutubahiriza amabwiriza y'isuku n'umutekano agenga umujyi wa Kigali.

Aba bacuruzi ubuyobozi bw'umurenge wa Nyarugenge bwafungiye buravuga ko bwabikoze nyuma y'igihe babibasaba mu nteko y'abaturage ko bagomba gusiga amarangi aho bakorera ndetse no kurara bacanye itara ry'umutekano ryerekeza mu muhanda.

hanga.rw, twavuganye n'ubuyobozi bw'umurenge buvuga ko bumaze amezi 3 buri mubukangurambaga bw'isuku uyu musi aribwo babyukiye mu gitondo cy'isuku ,ati:''Twabyukiye m'ubugenzuzi bw'isuku n'umutekano murabizi ko tumaze igihe  mubukangurambaga bw'isuku n'umutekano. Ahantu hose twabonye batubahirije ibyo ubuyobozi bubasaba twashyizeho icyapa ko tuhafunzwe''.

Akomeza avuga ko n'ubwo bafunze aho basanze batujuje ibisabwa nta mande cyangwa ibindi bihano byari biteganyijwe gutangwa ,usibye kubahwitura no kubereka ibisabwa kuko uwerekanaga ubushake ko avuye kugura irangi atangiye n'ibikorwa bw'isuku yahitaga afungurirwa.

Tubibutse ko Police y’u Rwanda ifatanyije n’Umujyi wa Kigali batangije ubukangurambaga  ku isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali.

Abagenda muri uyu mujyi n’abawutuye barasabwa kurushaho kwimakaza isuku no gukumira ibyaha hagamijwe kwihutisha iterambere ry’uyu mujyi.

Inkuru ya:GATETE MUHAMOUD

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like