Umuhanda mushya uhuza Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali watangiye gukoreshwa (Amafoto)

Umujyi wa Kigali ukomeje kwagura ibikorwa remezo birimo imihanda, hagamije koroshya ingendo mu Mujyi wa Kigali haba ku bawutuye cyangwa abawugana ku mpamvu zinyuranye.

 

Umwe mu mihanda umaze kuzura wazanye igisubizo gikomeye ni uhuza ikiraro cya Nyabarongo ahazwi nka Ruliba n’igice cy’ahitwa i Karama mu Murenge wa Kigali, ugatunguka i Nyamirambo, hose ni mu Karere ka Nyarugenge.

Ni umuhanda ureshya na kilometero 6.9, biteganywa ko uzarangira wose hamwe utwaye miliyari 10,8 Frw nk’uko Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe imyubakire, ibikorwaremezo n’ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali, Rwunguko Jean d’Amour, yabibwiye IGIHE.

Ati “Uyu muhanda kandi uzakoreshwa n’abaturage batuye mu bice bya Karama aho bakunda kwita Norvège bari baragowe cyane n’ubunyereri bw’umuhanda bari basanzwe bakoresha. Uyu muhanda wahise ushyirwamo imodoka itwara abagenzi, ibyo bikazafasha abatuye muri biriya bice koroherwa mu ngendo, cyane ko imiryango 245 yahatujwe yiyongera ku yindi miryango ihatuye. Uzanagabanya Umubyigano w’imodoka muri Nyabugogo hakunze kugaragara umubyigano."

Aho ariko hiyongeramo uduhanda tuwushamikiyeho, nka metero 300 z’umuhanda wa laterite ugana mu gace gasurwa ka Meraneza na metero 400 z’agahanda kajya ku Mashuli i Karama.

Ni umuhanda utegerejweho kugabanya umubyigano w’imodoka zijya cyangwa ziva mu Ntara z’i Burengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo zigana mu Mujyi wa Kigali, aho nyuma yo kwambuka ikiraro cya Nyabarongo cyangwa kumanuka umusozi wa Shyorongi, zose zahuriraga i Nyabugogo.

Nyuma yo kuzura k’uyu muhanda, umuntu ashobora guturuka mu mujyi rwagati agaca i Nyamirambo, agatunguka ku kiraro cya Nyabarongo akambuka mu Karere ka Kamonyi agakomeza n’ahandi, bidasabye ko anyura i Nyabugogo hakunze kuba umubyigano ukomeye w’imodoka.

Uyu muhanda kandi uje usanga indi ikomeje gutunganywa hagamijwe koroshya ingendo mu Mujyi wa Kigali.

Irimo nk’uva Nyacyonga –Gasanze – Birembo – Kami - Zindiro uzoroshya ingendo z’amakamyo agana mu gice cyahariwe inganda cya Kigali; umuhanda Nyacyonga-Batsinda-Kagugu; umuhanda Miduha (Nyamirambo)-Rebero-Nyanza n’umuhanda wa Rwandex ufite ishami rikomeza kuri Kigali Convention Centre irindi rigakomeza ku Kimihurura rinyuze mu Myembe, uzafasha imodoka zijya mu bice bya Kicukiro.

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like