Congo irashinja Uganda urupfu rw’abarobyi bayo bane

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo irashinja ingabo zirwanira mu mazi za Uganda kugira uruhare mu rupfu rw’abarobyi bayo bane basanzwe baboheye ku nkombe z’ikiyaga cya Edward, bafite ibikomere byerekana ko barashwe.

Ibi biremezwa n’Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abarobyi muri DRC, avuga ko babonye imirambo ireremba hafi y’inkombe ku ruhande rwa DRC ahitwa Kyavinyonge.

Agira ati: Twitegereje dusanga ni abantu tuzi. Twabaherukaga ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize bagiye gutega amafi. Ubu tubabonye baboshye kandi imibiri yabo ireremba ku mazi.”

Aganira na The Monitor dukesha iyi nkuru, Umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi za DRC, Major Jean Tsongo, yemeje ko ba nyakwigendera bishwe n’ingabo za Uganda.

Agira ati: Bishwe n’ingabo za Uganda nta kabuza. Zarabafashe zitwika ubwato bwabo, zirababoha zibicisha amasasu.”

Umusirikare mukuru mu ngabo za Uganda uyobora ingabo zirinda amazi ya Uganda witwa Lt Col James Nuwagaba, yemeye ko babonye iyo mirambo, ariko ko nta ruhare na ruto abasirikare be bagize mu rupfu rw’abo barobyi.

Yagize ati: Ntitwivanga mu bibazo bya DRC. Biriya bavuga ni ukuyobya uburari kugira ngo babone impamvu y’uko bazajya bakomeza kuvogera amazi yacu.

Avuga ko bishoboka ko bariya barobyi bishwe na bagenzi babo bapfa amafi. Ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi bipfa umutungo kamere uri muri kiriya kiyaga bumaze igihe.

Iki kiyaga gihurirwaho n’ibi bihugu, gusa gihora kiba imvano y’amakimbirane hagati yabyo aviramo abarobyi benshi kuhatakariza ubuzima, ahanini bishinjanya kuvogera amazi y’icyo kiyaga.

Muri Nyakanga uyu mwaka, habaye imirwano hagati y’ingabo z’ibihugu byombi yahitanye abasirikare bane n’abaturage batatu ba Uganda, ndetse n’abarobyi 16 bo muri Congo.

Tuyikuze Hodali

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like