U Rwanda rufite Abaganga 50 bize kuvura indwara z’Abagore n’izikunda kubibasira

I Kigali hateraniye inama y'imisni ibiri ihuje inzobere 100 mu buvuzi bw’indwara z’abagore n’izikunda kubibasira mbere na nyuma yo kubyara.

Leta y'u Rwanda iri gushyira imbaraga mu kwigisha abaganga aho kuri iyi nshuro harangije abaganga 13 bize kuvura indwara z’abagore n’izikunda kubibasira mbere na nyuma yo kubyara. Kandi ko hagiye kongerwa amavuriro, ingobyi z’ababyeyi no gushishikariza abagabo gukurikirana ubuzima bw’umugore utwite.

Prof. Dr Stephen Rulisa, umuyobozi w’ishami ry’ubuganga na Farumasi muri kaminuza y’u Rwanda avuga ko mu ntego bari bihaye mu mwaka wa 2020 ko baba bageze kubaganga bize gukurikirana ubuzima bw’abagore 100 batangira iyi ntego mu myaka itandatu ishize bari bafite abaganga 20 none kuri ubu bakaba bageze ku baganga 50. Prof. Dr Stephen Rulisa avuga ko bazagera ku ntego mbere y’igihe bihaye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi, wari n'umushyitsi mukuru  yavuze ko u Rwanda rushyize imbaraga mu kwita k'ubuzima bw'abanyarwanda cyane ubw'umugore utwite aho agomba kwitabwaho.

Ati : “Mu byukuri ntabwo twifuza ko hagira ugore ubura ubuzima bwe cyane cyane abyara ku bintu bishobora kwirindwa hakiri kare”. Agira inama ababyeyi kwipimisha ishuro enye zagenywe hakiri kare kugira ngo umuganga abashe gukurikirana ubuzima bwe kandi ko hagiye kongerwa ishuro zo kwipimisha k’umubyeyi kugira ngo hagabanywe ingaruka zose zaterwa n’uko umubyeyi atakurikiraniwe igihe.

Muri iyi nama y'iminsi ibiri , yitabiriwe n'abantu bagera ku 100,baturutse hirya no hino mu bitaro n'amavuriro mu Rwanda, ndetse n'abanyamahanga  biteganyijwe ko iri busoze imirimo yayo hafashe ingamba zuko hakwiye kuzamurwa ireme ry'ubuvuzi mu Rwanda cyane cyane aho bagomba kurengera ubuzima bw'umugore utwite.

Dr Ngoga Eugene umuyobozi w’umuryango RSOG uhuza inzobere mu kuvura indwara z’abagore aganira n'itangazamakuru aho yavuze ko u Rwanda ruri kuzamura umubare w'abaganga biga kuvura indwara z'abagore.

Prof. Dr Stephen Rulisa, umuyobozi w’ishami ry’ubuganga na Farumasi muri Kaminuza y’u Rwanda aganira n'itangazamakuru.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi .

Yanditswe na:Gatete Muhamoud

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like