Francois Regis Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa na Eric ushinzwe amarushanwa batawe muri yombi

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Francois Regis Uwayezu na Komiseri ushinzwe amarushanwa, Eric Ruhamiriza batawe muri Yombi bakekwaho icyaha cyo gutanga ruswa.

Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi, yabwiye itangazamakuru ko Francois Regis Uwayezu na Eric Ruhamiriza batawe muri Yombi ubu  bafunzwe kugira ngo bakorweho iperereza kuri ruswa ivugwa ko yaba yarahawe umusifuzi wo mu gihugu cya Namibia tariki ya 8 Nzeri 2018, mbere y’uko Amavubi akina na Cote d’Ivoire.

Aba bombi batawe muri yombi Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya  12 Nzeri 2018.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Francois Regis Uwayezu watawe muri yombi.

 

source:The Child Focus

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like