Kigali: Hateraniye inama igamije kuzamura iterambere ry'Abanyafurika-kazi bakora Ubuhinzi

impuguke zitandukanye zifite aho zihuriye n’iterambere ry’abaturage ,zatangiye ibiganiro bigamije kurebera uburyo ibihugu bya Africa byashyiraho gahunda zihamye zigamije kuzamura Abanyafurika-kazi bari mu buhinzi.

Ibi biganiro byateguwe n’umuryango Action Aid Rwanda kubufatanye na Banki y’Abarabu isura amajyambere (BADEA) ,n’umuryango nyafurika ugamije kongerera abaturage ubushobozi (ACBF).

Umuyobozi w’umuryango Action Aid Rwanda ,Madame Josephine Uwamariya yavuze ko nta cyagerwaho mu gihe umugore yaba asigajwe inyuma muri gahunda zigamije iterambere. Yagize ati:“Umugore aramutse asigajwe inyuma ,nta kintu gishobora kugerwaho yaba mu gihe cy’ubu no mu gihe kiri imbere”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ACBF Prof.Emmanuel Nadozie yavuze ko kuba habayeho guhura kwimiryango isanzwe ikora ubuvugizi ,bizatuma icyerekezo cy’iterambere 2063 Afurika yihaye kigerwaho ,bigizwemo uruhare n’abanyafurika ubwabo ,by'umwihako Abagore n’urubyiruko bayo.

Abari muri ibi biganiro basabye ko ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi yonegerwa kandi ibitekerezo by’abagore bakora ubuhinzi bikitabwaho bihagije.

U Rwanda ruvuga ko hari byinshi rukora mu kuzamura ubuhinzi n’abahinzi muri rusange ariko ngo haracyari byinshi byo gukorwa.

Usibye kongerera ubushobozi Abagore bakora ubuhinzi ,hari ibindi ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita kubiribwa FAO riherutse gusaba u Rwanda ubwo hagaragazwa uko ibihugu bya Afurika bikurikirana mu ishyirwa mubikorwa rya gahunda ziterambere rirambye.

Ibi biganiro by’iminsi ibiri byatangiye kuri uyu wa 11 Nzeri 2018,bihuje abagera ku 160 baturutse mu nzego za Leta ,abikorera ,imiryango itari iya Leta ,abayobozi b’amakoperative y’abagore bakora ubuhinzi n’abashakashatsi.

Abantu batandukanye bitabiriye inama iri kubera i Kigali.

Yanditswe: Ntihabose

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like