Utuzu dutangirwamo Udukingirizo kw'ubuntu twafashije kugabanya ubwandu bushya bwa Virusi ya SIDA i Kigali

I Kigali hateraniye inama ihuje imiryango itari iya Leta , aho bari kwigira hamwe uko hakwiye gukoreshwa agakingirizo nk'uburyo bwo kugabanya ubwandu bushya bwa Virusi ya SIDA.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12/9/2018, imiryango itari iya Leta abikorera, imiryango mpuzamahanga bateraniye i Kigali aho bari kwigira hamwe uko agakingirizo gakwiye gukoreshwa nuko gakwiye kugera hose nka kimwe muburyo bufasha abantu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi ya SIDA.

Hakizimana Ethienne umukozi muri AHF Rwanda muri iyi nama yagaragaje uburyo utuzu bashyize hirya no hino mu mujyi wa Kigali twagize uruhare mu kugabanya ubwandu bushya bwa Virusi ya SIDA, yagize:'' Twashyize utuzu dutandukanye ahahurira abantu benshi cyangwa ahazwi nk'ahantu haba abagore bigurisha aho bafata udukingirizo ku buntu twasanze ubwandu bushya bwa Virusi ya SIDA bwaragabanutse ku kigero gishimishije'.

Yakomeje avuga ko bashyize utuzu dutanga udukingirizo kw'ubuntu ahazwi nka Matimba Nyamirambo, mu migina ubu ngo hahindutse mu migisha, Nyabugogo n'ahandi hateranira abantu benshi, uhageze wese ahabwa agakingirizo ku buntu.

Biteganyijwe ko iyi nama y'umunsi umwe isoza imirimo yayo ifashe umwanzuro  w'uburyo bwo gukwirakwiza udukingirizo hiryo no hino mu gihugu nk'uburyo bushya buzafasha abanyarwanda kubarinda ubwandu bushya bwa virusi ya SIDA. No gushyigikira gahunda yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame yo kurandura burundu ubwandu bushya bwa Virusi ya SIDA mubana bavuka yatangije hano i Kigali.

Hakizimana Ethienne umukozi muri AHF Rwanda ubwo yasobanuriraga abitabiriye inama uburyo utuzu bashyize ku mihanda twafashije abanyarwanda kugabanya ubwandu bushya bwa Virusi ya SIDA.

Bamwe mubitabiriye iyi nama.

Tumwe m'udukingirizo bazanye mu nama nabo bashobora gufata bagaheraho birinda ubwandu bwa SIDA.

Ifoto rusange y'abitabiriye inama.

Yanditswe na:Gatete Muhamoud

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like