Bugesera-Busoro: Bacuruza amafi yiganjemo umwanda

Amafi ni zimwe mu nyama zikunzwe na benshi kandi uretse no gukundwa n’abatari bake anakundwa n’udusimba turimo n’isazi.

Hirya no hino mu Rwanda abacururiza amafi mu masoko ya kijyambere bavuga ko isuku y’amafi isaba kwitwararika. Abaganiriye n'itangazamakuru bayacururiza mu isoko rya Kimironko bavuga ko amafi bacuruza bayarangura muri Congo, Uganda, Tanzaniya andi bakayakura mu karerere ka Bugesera.

Mu mwaka wa 2016 abanyamakuru basuye kwa Ntambabazi Innocent mu kagari ka Shinga mu murenge wa Busoro w’akarere ka Nyanza ; icyo gihe bakoraga akazi ko kotsa amafi mu buryo burimo umwanda gusa we akishimira ko ako kazi kamutunze we n’umuryango we ngo dore ko abakiriya bamuganaga cyane birengagije uwo mwanda.

Nyuma y’imyaka ibiri muri Nzeri 2018 ,abanyamakuru bongeye gusura ako gace basanga uyu mucuruzi bivugwa ko yarimukiye mu gikari dore ko mbere yacururizaga ku muhanda , gusa n’aho iyo uhageze usanganirwa n’isazi nyinshi zitumuka ku mafi yanitse ku ihema na ryo ridasa neza, hirya gato hari icyokezo cyokerezwamo aya mafi munsi y’amabati asa nabi . Ba nyiri aya mafi ntawemeye kuvugisha itangazamakuru icyakora abasaza twasanze hafi y’iki cyokezo bavuga ko aya mafi nubwo asa nabi ngo ariko aba aryoshye.

Nsengumuremyi Vedaste uyobora umurenge wa Busoro mu karere ka Nyanza yabwiye itangazamakuru ko iyi ari koperative yemewe gusa ngo icyo atari azi ni imikorere yayo.

Ubusanzwe ibyokurya byose bigirira akamaro ubiriye gusa bikaba byabera uburozi ubiriye mu gihe byatunganyijwe nabi ndetse bikaba byanamuviramo urupfu rushobora gukomoka ku ndwara z’umwanda.

Bacomera Amafi k'umuhanda.

Kayisire Vincent 

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

source:tv1

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like