Inzobere z’Abaganga b’Ababirigi ebyiri mu kubaga Umutima bari gusuzuma abarwayi bakazanababagira i Kigali

Mu gihe kingana n’iminsi ibiri hano I Kigali mubitaro bya CHUK hari inzobere ebyiri mu kuvura no kubaga umutima zavuye mu gihugu cy’Ububirigi zije gusuzuma abarwayi b’Umutima, aho bazanabaga bamwe mubarwayi bafite uburwayi bukomeye.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 kugeza iya 11/9/2018, mu bitaro bya CHUK hari gukorerwa igikorwa cyo gusuzuma abarwayi b’Umutima aho uwo basanze afite ikibazo ukwiye kubagwa bamushyira k’urutonde aho biteganyijwe ko nyuma bazakurikizaho igikorwa cyo kubabaga kandi hano I Kigali ntakiguzi.

Ubwo twaganiraga na Rusingiza Emmanuel umuganga w’abana muri CHUK bw’umwihariko yita ku bana bafite ikibazo cy’umutima yadutangarije ko iki gikorwa gikorwa n’abaganga ari ngaruka mwaka , kandi gifasha abantu benshi kuko ubuvuzi bw’umutima buhenze cyane kuko mu Rwanda tutaragira ubushobozi bwo kubaga umutima, Yagize ati:’’Ubusanzwe ubuvuzi bw’umutima bwo kubaga umurwayi  hano mu Rwanda ntabwo dufite kuko ntabikoresho cyangwa abaganga dufite, uwo dusuzumye tukabona afite ikibazo tumwohereza hanze y’Afurika nko mu Buhinde, aho ikiguzi gihenze cyane’’. Yakomeje avuga ko aba baganga ubusanzwe baza buri mwaka mu kwezi kwa cyenda bagasuzuma abantu abo basanze bafite ikibazo cyo kubagwa bashyirwa k’urutonde hanyuma mu kwezi kwa cumi na kumwe bakaza kubabaga.

Iki gikorwa bakora bagifashwamo na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda (RBC) kuko umurwayi ntakiguzi bamuca , ugereranyije umurwayi umwe uvuwe neza ikiguzi kingana na Miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe iyo bamwohereje hanze bitwara amadorali ibimbi 10.

Gusa muri iyi gahunda bakorera mu Rwanda haracyarimo ikibazo kuko bavura abarwayi bake kuko ntibashobora kurenza abarwayi 25 babaga kuko umubare w’abaganga uba waje ari mucye ndetse n’ibikoresho biba bidahagije, ibi bikaba bikiri imbogamizi kuko harubwo umubare w’abarwayi uba ari munini cyane bikaba ngombwa ko habamo guhitamo ababaye kurusha abandi.

Umwe mubarwayi twasanze kubitaro yaje gusuzumisha umwana we , waturutse Rwamagana yadutangarije ko umwana we yagaragaje ikibazo cy’umutima afite amezi 3 ubu akaba afite imyaka 6, kuva icyo gihe ahora kwamuganga ndetse no kwiga byaranze, yagize ati:’’Umwana wanjye afite ikibazo cyuko umutsi uvana amaraso mu mutima wivanze n’indi mitsi itwara amaraso mu mubiri ibi bigatuma ahora asemeka kandi ari nako agaragaza nkutagira intege  ndetse ntashobora kwiruka niyo yikanze umutima ugatera cyane arahwera’’. Akaba  ntabushobozi afite bwo kujya kumuvuza hanze nkuko abaganga bamubwiye ko agiye kumuvuza hanze byakira, akaba yishimiye ko bamusuzumiye umwana ndetse akaba yizeye ko ashobora  kuzakira.

Catherine de Pierpont umubirigi kazi , ari nawe muhuzabikorwa muri iki gikorwa cyo kuvura no kubaga abarwayi b’umutima mu Rwanda bise”Chaine d’Espoir Belgique –Keten Van Hoop Belgie’’, yatangarije ikinyamakuru HANGA ko bafatanya na Leta y’u Rwanda mu gutanga ubuvuzi kugirango baramire amagara y’abanyarwanda , ati:’’Turi hano mu Rwanda mubufasha bwo gusuzuma abarwayi b’umutima aho dusanze bafite ikibazo kurusha abandi tuzagaruka kubabaga , kugirango nabo babashe kugira ubuzima bwiza, muri iki gikorwa  dufatanya na Leta y’u Rwanda “.

Biteganyijwe ko nyuma yo gisuzuma bazakora urutonde rwabo bazabaga mu mpera z’ukwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka wa 2018, aho biteganyijwe ko bazababagira mubitaro bya Fayisari hano I Kigali.

Aha niyo bari gusuzumira abarwayi b'umutima mubitaro bya CHUK.

Rusingiza Emmanuel umuganga w’abana muri CHUK bw’umwihariko yita ku bana bafite ikibazo cy’umutima yadutangarije ko iki gikorwa gikorwa n’abaganga babanyamahanga  ari ngaruka mwaka.

Catherine de Pierpont umubirigi kazi , ari nawe muhuzabikorwa muri iki gikorwa cyo kuvura no kubaga abarwayi b’umutima mu Rwanda bise”Chaine d’Espoir Belgique –Keten Van Hoop Belgie’’. Aganira n'itangazamakuru.

Yanditswe na: Gatete Muhamoud

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like