Ndagisha Inama:Nashakanye n'Umugabo mfite inyaka 16 aza kuba umusinzi anandura SIDA nkore iki ko atarayinyanduza?

Umugore utifuje ko dutangaza amazina ye mu itangazamakuru yandikiye ikinyamakuru hanga.rw ,cyane asaba ko abasomyi bacu mu mugira inama y'ikibazo amaranye imyaka 8 kimuremereye kuburyo yabuze amahoro n'ituze mu mutima.

Yatangiye agira ati, sindibwivuge izina kubera impamvu z'umutekano wanjye. Ndi umudamu wubatse mfite abana 4 harimo n'impanga 2 nashatse mu mwaka wa 2000, icyo gihe narimfite imyaka 16 y'amavuko bisa nkaho ari gufatwa kungufu kuko umugabo yarandutaga cyane twabanye naramenya iby'urugo cyane. Ariko kubera kuba imfubyi naje kubyemera muri icyo gihe twabanye neza umugabo yaje kubona akazi biba ngombwa ko dutura hafi y'akazi hari mu mujyi wa Kigali.

Yakomeje avuga ko icyo gihe bageze i Kigali umugabo yaje kuba umusinzi wo kurwego rwo hejuru uko atashye akabakangura ari nako abakubita. Mu gitondo inzoga zimishizemo yaba abana n'umukozi wo mu rugo akabasaba imbabazi ku makosa yaraye abakoreye.

Nyuma yaje kwimura uyu mudamu n'abana abasubiza mucyaro iyo babaga we asigara mu mujyi wa Kigali, batuye mu mazu bakodeshaga mucyaro ibi uyu mudamu ngo yabifashe nko kumukura iruhande rwe ngo akore ibyo yishakiye.

Bidatinze nyuma y'ubusinzi ndengakamere umugabo we wasigaye i Kigali yabagamo ngo yaje no kujya mu bagore ndetse n'indaya.

Umunsi umwe uyu mugore yagiye kumusura i Kigali, asanga nabwo yasinze hanyuma arebye mu kabati asangamo ikayi n'imiti igabanya ubukana bwa SIDA. Yaje kubimuganirizaho arabimwemerera ko yanduye SIDA nyuma yamusabye kujyana kwipimisha kubwamahirwe umugore sanga ari muzima.

Ibi byose bibaye umugore avuga ko bimaze umyaka umunani bibayeho ngo yakomeje kwifata bihagije kugirango umugabo we atamwanduza SIDA, gusa yakomeje kumusura cyane mu mpera z'icyumweru ariko nihahandi agasanga umugabo we yasinze atanamwitayeho ahubwo yibereye mubandi bagore kugeza nubwo abyaye abandi bana babiri hanze, kuriwe abona akomeje kwanduza abantu SIDA kubushake.

Ibi bibazo byose uyu mudamu avuga ko bikomeje kumutera muzunga none yakurijemo n'indwara y'umutima .

Nyuma y'ibi bibazo byose arimo nuko afite abana bane yitaho wenyine n'umugabo yamutaye byakomeje kumubera ihurizo none yifuza ko mumugira inama kuri ibi bibazo yibaza.

Agira ati:''Ubu mfite umuntu unkunda kandi mbibona neza kuko yashakiye igishoro ubu ndi gukora kandi yita no kubana banjye hahandi anabasohokana nanahari akabanjyana aho bifuza gusohokera hose , arabambika mbese adufasha muri byose uko abishoboye''. Yakomeje avuga ko uyu mugabo nawe yubatse kandi afite umugore none kubera ko akunda gusenga kandi yubaha Imana akaba afite imfunwe rwo gusenya urugo rw'abandi mbese ntiyifuza gusenyera umugore mugenzi we.

None aribaza ati, mufashe rwose ndaremerewe mungire inama yicyo nakora ndumva umutima wenda guturika? Mpitemo senye urugo rw'abandi cyangwa niyegurire imana?

Murakoze mbaye mbashimiye ntegereje inama zanyu nziza mungira.

Yanditswe na:Gatete Muhamoud

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like