Abantu 2 mu bitabiriye ubukangurambaga bwo kurandura Virusi itera SIDA mu bana bavuka basanze banduye SIDA

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10/9/2018 i Kigali, Madamu Jeannette Kagame yatangije ubukangurambaga bwo kurandura Virusi itera SIDA mu bana bavuka, AHF Rwanda muri iki gikorwa yapimye Virusi ya SIDA itanga n'udukingirizo ku buntu.

Hatangizwa ku mugaragaro ubukangurambaga 'Umwana Wanjye, Ishema Ryanjye', bugamije kurandura Virusi itera SIDA mu bana bavuka, Madamu Jeannette Kagame yatangiye ashimira abitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko  igihugu cyacu, cyafashe ingamba ko nta Munyarwanda ukwiye kongera kubura ubuzima aho dushobora kuburinda, by’umwihariko, abana bato bandura babikuye ku babyeyi babo. Ati:''Uyu munsi dutangiye ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu, twise “Free to shine Campaign”. Ni Ubukangurambaga bwatangijwe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, ufatanyije n’Umuryango w’Abadamu b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika (OAFLA).

Madamu Jeannette Kagame yakomeje agira ati:''Muri iyi gahunda, twiyemeje gukora ibishoboka byose, kugira ngo mu mpera z’umwaka wa 2030, tuzabe tumaze kurandura burundu, ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, mu bana bavuka, no kurengera ubuzima bw’ababyeyi babo, ku mugabane wacu wa “Afrika”.

Yongeyeho ati:''Twahisemo guha ubu ubukangurambaga inyito iri mu rurimi rwacu, igira iti “Umwana Wanjye ,Ishema Ryanjye”, kugira ngo tuyihuze n’icyo twifuriza umuryango Nyarwanda.

Muri Iki gikorwa cyari kitabiriye n'abantu biganjemo urubyiruko basaga ibihumbi 2500 muri bo abasaga 201 bipimishije Virusi ya SIDA ku buntu aho AHF Rwanda yari kubapimira ku buntu 2 nibo bagaragayeho ubwandu bwa Virusi ya SIDA bangana na 0.5%.

Dr Brenda Asiimwe Kateera umuyobozi wa AHF Rwanda yadutangarije ko AHF Rwanda ifatanya n'ikigo k'igihugu  gishinzwe ubuzima RBC mu gutanga service z'ubuzima harimo gupima Virusi ya SIDA no gutanga udukingirizo byo ku buntu.

Yagize ati:''Twitabiriye gahunda yo gutangiza ubukangurambaga bwo kurandura Virusi ya SIDA mu bana bavuka, ariko igihe cyose ahateraniye abantu benshi biganjemo urubyiruko tubaha zimwe muri service z'ubuzima". Yakomeje avuga ko muri iki gikorwa mubantu 201 bipimishije virusi ya SIDA kubushacye , abantu 2 nibo basanzwe baranduye SIDA, ku ijana ni 0.5%, bakaba kandi batanze n'udukingirizo dusanga ibihumbi 33. AHF kandi nayo yiteguye gutanga umusanzu muri ubu bukangurambaga bwatangijwe uyu munsi.

Uyu muhango wasojwe Madamu Jeannette Kagame yibutsa abakozi b’ibigo nderabuzima, gufasha abo basanze baranduye kwiyakira, anasaba ababyeyi gukurikiza gahunda ya muganga kugira ngo barinde abana bazavuka kwandura.

Insanganyamatsiko muri ubu bukangurambaga igira iti:''Turandure Virusi itera SIDA mu bana bavuka kandi duharanire ubuzima bwiza bw'ababyeyi babo''.

Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri w'ubuzima Diane Gashumba ubwo bishimiraga bimwe mubikorwa urubyiruko rwabagezagaho birimo kwigisha abantu kwirinda SIDA.

Abantu basaga ibihumbi 2500 nibo bitabiriye gutangiza ubu bukangurambaga.

Bamwe murubyiruko bitabiriye iyi gahunda.

Bamwe murubyiruko baganye AHF Rwanda bagiye kwipimisha Virusi ya SIDA kubushacye.

Dr Brenda Asiimwe Kateera umuyobozi wa AHF Rwanda ubwo yaganiraga n'umunyamakuru aho bari gutangira serivice ku bantu.

Yanditswe na:Gatete Muhamoud

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like