Brazil: Uwahabwaga amahirwe yo kuba Perezida amerewe nabi nyuma yo guterwa icyuma ari kwiyamamaza

Ubuzima bwa Jair Bolsonaro wahabwaga amahirwe yo gutsinda amatora y’Umukuru w’igihugu muri Brazil buri mu mazi abira nyuma yaho atewe icyuma ari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu mugi wa Minas Gerais uherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Brazil.

Abaganga bavuga ko ibyuma yatewe byageze ku mara, gusa ngo hari ikizere cyuko yakira bakurikije uko ibintu bihagaze ubu.

Aganira na BBC, umuhungu we yavuze ko Se amerewe nabi cyane, ubu ari mu bitaro aho ari kwitabwaho n’abaganga ngo barebe ko barokora ubuzima bwe kuko yazahajwe n’ibikomere.

Gusa uyu muhungu nyuma y’amasaha abiri yanditse kuri Twitter avuga ko Se amerewe nabi kurusha uko byari bimeze mbere.

Avuga ko yageze kwa muganga ‘asa n’uwapfuye’. Yasabye abaturage gusengera Se ngo Imana imukize.

Nubwo abaganga bavuga ko uriya munyapolitiki ashobora ‘kugarura ubuyanja’, bemeza ko icyuma uriya muntu yamuteye cyamushegeshe.

Jair azwi nk’umunyapolitiki wo mu ishyaka ry’abahezanguni batifuza ko hari abanyamahanga batura muri Brazil.

Hodali

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like