Uburere n’uburezi budafite Imana ntacyo buba bumaze"Urayeneza Gerald ''

Umuyobozi wa Kaminuza Ya Gitwe akaba ari nawe uyihagarariye mu mategeko Urayeneza Gerald yabwiye aba banyeshuri basoje amasomo yabo Ku nshuro ya gatandatu, ko ''Uburere n’uburezi budafite Imana ntacyo buba bumaze''.

Tariki ya 30 Kanama 2018 nibwo kaminuza ya Gitwe yahaye impamyabumenyi abanyeshuri  bagera kuri 454 bayirangijemo mu mashami atandukanye, bakaba bahawe inama zitandukanye zizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi  bagiye kubamo butandukanye cyane nubwo babagamo bari kuntebe y’ishuri.

Ijambo ry'umuyobozi wa Kaminuza yibukije abanyeshuri ko bagomba guharanira kwihangira imirimo bifashishije ubumenyi bakuye muri iyi Kaminuza aho guhora bashaka akazi, yagize, ati:”Ndagirango mbabwire ko kuba muvuye hano, ntabwo ari byiza kugenda mushakisha akazi , iri shuri ryabahaye ubumenyi ndetse n’ubushobozi kugirango mushobore gutangira kwihangira imirimo, ubumenyi mukuye muri iyi kaminuza buzabafasha kwihangira imirimo , mudakwiriye kugenda musaba akazi, ahubwo mukwiriye kuba abantu batanga akazi”.

Yakomeje abwiye aba banyeshuri basoje amasomo yabo ko Uburere n’uburezi budafite Imana ntacyo buba bumaze, ati:”Nta burere nta burezi budafite Imana, uburere cyangwa uburezi budafite Imana burya ntabwo aba ari uburere bwuzuye, aho muzaba muri hose mujye murangwa no gukunda Imana , kuko mukwiye kuba abantu biringirwa,  umuntu wiringirwa niwe igihugu gikeneye”.

Kaminuza ya Gitwe iherereye mu ntara y’amajyepfo mu Karere ka Ruhango,itanga uburezi ku banyeshuri bayigamo mu mashami atandukanye ariyo Nursing Science Advanced Diploma, Nursing Science bachelor Degree, Biomedical Sciences, Computer Science Management, Computer Science Engineering n’andi atandukanye, iyi Kaminuza yatangiye mu mwaka w’ 1993 itangirana abanyeshuri mirongo itanu(50), ariko ubu ikaba  ifite abanyeshuri bagera ku bihumbi makumyabiri(20,000).

Uhereye i Bumoso, ni Gerard Urayeneza umuyobozi Mukuru wa Kaminuza akaba ari nawe uyihagarariye mu mategeko.

Yanditswe na: Gatete ,Ntihabose 

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

 

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like