Ndagisha Inama: Ubusinzi bw’umugabo bumaze kuba nk’icyorezo mu rugo ndumva umutima wanjye wenda guturika

Umukunzi wacu yatwandikiye agisha inama ku kibazo abona kimukomereye ndetse yumva kizanatuma umutima we uzaturika kandi yabonye mu basomyi b’uru rubuga harimo abatanga inama zifatika. Yizeye ko mumufasha mumuha ibitekerezo.

Yagize ati:''Ikibazo cyanjye ni ubusinzi bw’umugabo bumaze kuba nk’icyorezo mu rugo''.

Njye ndi umukiristu,nsengera mu itorero rya DEPR,kaba ndi umumama w’abana batatu,nkabamfite imyaka 34.

Nashakanye n’umugabo wanjye twese dukijijwe kuko twasengeraga k’umudugudu umwe ndashatse kuvuga kuko abahasengera bahita bamenya,gusa umugabo wanjye yari umudiyakoni njye ndi umuririmbyi.

Ariko umugabo wanjye akaba yaragiraga inshuti bakoranaga ku kazi zinywa inzoga cyane bikabije.

Umugabo wanjye tumaranye imyaka 12 dushakanye, tubyaranye gatatu, umwana muto afite imyaka itanu. Urebye mu rugo nta bibazo bidasanzwe by’imibereho dufite. Afite uko yinjiza amafaranga nanjye mfite akarimo nkora kayinjiza tukabasha kubaho ntacyo tuganya.

Nko mu gihe cy’imyaka itanu ishize umugabo yatangiye kujya akunda gutinda gutaha,namubaza akambwira ko yari akiri kumwe n’abo mu  kozi bakorana

Ariko nareba nkabona atinda gutaha kuwa gatanu no kuwa gatandatu Nkavuga nti buriya ni ukubera inshuti nshya azabireka.

Byakomeje kuba bityo kugera ubwo no ku cyumweru ntangiye kubona ko aba ashaka gusiba amateraniro ngo agiye gusura abantu,namubaza niba atabasura avuye mu materaniro akambwira ko ntamwigisha ibijyanye n’agakiza.

Nyuma y’imyaka ibiri nibwo Natangiye kubona ko ari ikibazo ndetse nkurikiranye nsanga yatangiye kuzajya anywa inzoga ndetse zimaze no kumugira imbata yazo.

Namusabye ko twicara tukabiganira aremera turaganira gusa we anyemerera ko agomba gusangira n’inshuti ze akayoga,kandi akanyumvisha ko kunywa inzoga ku rugero ariho atari ikibazo kuko afite control kandi abona adasesagura kuko anywa muri week end gusa. Ntabwo twumvikanye iki gihe kuko yatsimbaraye ku ngeso nshya.

Ibintu byakomeje guhinduka noneho no mu cyumweru hagati akajya mu kabari agataha saa cyenda z’igitondo. Icyakora muri ibyo byose akaba ari umunyamahoro nta kibazo. Gusa byagiye bikomera kurushaho atangira no kujya anywa yicaye no mu rugo mu gitondo muri week end agakomeza nimugoroba agasinda agata imodoka, mbese ibintu bimera nabi.

Byatangiye kugira ingaruka ku bana babiri bakuru kuko mbona basigaye bamubona bakamubonamo umusinzi, bakababara ndetse babona aje bakihinda ntihagire ushaka kumuramutsa cyangwa kumuganiriza. Nubwo bwose nta mahane aba afite.

Muri iyo myaka ishize nagerageje gushaka igisubizo, narasenze cyane nanafatanya n’abandi, naganiriye nawe kenshi mwereka ko inzira arimo atari nziza kuri we no ku bana twabyaye, naciye ku nshuti ze zimwe na zimwe zidafite imico nk’iye yarazinaniye, ntako ntagize ngo areke ubusinzi mbona byaranze.

Aho bigeze ni aho ku kazi ke bamwihanangiriza. Ubusinzi bumaze gutuma yica ibintu bimwe na bimwe, gukerererwa, gukora ibintu bimwe nabi kubera umunaniro, kuza ku kazi anuka inzoga n’ibindi rwose bitamuranganga mbere.

Impungenge mfite ubu ni imico yindi y’ubusambanyi nayo ashobora gukuriza muri ubu businzi. Ndashimira Imana ko ibi atarabigeraho n’ubwo bwose nta cyizere ko atari byo azakomerezaho.

Nubwo bwose asigaye asinda kugeza ku kurara mu muferege wo kumuhanda, ndacyafite ikizere ko ashobora kongera guhinduka, ariko inzira azahindukiramo niyo nashobewe ubu ari nayo mpamvu ndi kugisha inama.

Gusenga ntabwo mbicikamo intege, kumuganiriza nabyo mbikora uko nshoboye, ariko umenya hari ibindi ntarakora niyo mpamvu mbagisha inama ku wumva uburemere bw’ikibazo cy’umuryango wanjye.

Nawe uramutse ufite ikibazo wumva kikuremereye umutima,watwandikira kuri whatsapp 0726908618  tukakugereza ikibazo cyawe kubasomyi bakakugira inama.


Hodali

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like