Nyarugenge: Ishuri rya Camp-Kigali batoye banarahiza Komite shya y'Abanyeshuri ifite manda y'Umwaka umwe

Abanyeshuri, Abayobozi, Abarezi bo mu rwunge rw'Amashuri rwa Camp Kigali, bitabiriye umuhango wo kwimika no kurahiza Komite shya y'amanyeshuri ihagarariye abandi, aho barahiriye imbere y'umuyobozi w'ikigo kuzakora Manda y'umwaka umwe.

Umuhango wo kwimika no kurahiza komite shya mu rwunge rw'amashuri rwa Camp - Kigali wabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 8/8/2018 ku isaha ya sacyenda nyuma y'amasomo muri Salle y'ikigo cy'amashuri.

Uyu muhango waranzwe n'udushya twinshi,aho bamwe mu banyeshuri berekanye impano zitandukanye zirimo imbyino nyarwanda, ikinamico , kwireyekana muburyo bw'imideri, byari binogeye ijisho abitabiriye uyu muhango.

Arahiza Komite nshya, ari nako ashimira icyuye igihe umuyobozi w'ikigo Niyonsenga Jean de Dieu yabwiye abitabiriye uyu muhango ko iki ari igikorwa kiza kandi kigaragaza ko ishuri rifite ubuyobozi bwiza.

Yakira indahiro ya Komite shya, uyu muyobozi w'ishuri yayakiriye muburyo bw'indahiro, amanitse ukuboko kwiburyo imbere y'imbaga y'abanyeshuri ariko imbereye hari Bibiriya na Korowani  ibitabo bitagatifu, yagize ati:''Njyewe Niyonsenga Jean de Dieu umuyobozi w'ishuri rya Camp-Kigali shingiye kububasha mpabwa n'amategeko nakiriye indahiro z'aba banyeshuri zikorewe muruhame rw'abandi banyeshuri n'ubuyobozi bw'ishuri guhera uyu munsi kugeza igihe bazasimburirwa bakaba arabayobozi b'ishuri nkuko itegeko ribiteganya".

Tuganira na Rwema Daniel umuyobozi w'umugirije ushinzwe imyitwarire,ikinyabupfura n'uburere mu rwunge rw'amashuri rwa Camp-Kigali yadutangarije ko binyuze mu matora bimitse komite shya isimbura icyuye igihe, aho yadutangarije ko igizwe n'inzego zitandukanye, ati:''Nkibisanzwe ishuri tugira abanyeshuri bahagarariye abandi uyu munsi twarahije komite igizwe na Doyen(Uhagarariye abahungu) na Doyenne(Uhagarariye abakobwa),n'ababungirije harimo abashinzwe isuku, umuco,ikinyabupfura, ishinzwe itorero ry'igihugu, n'imirire n'abandi".Yakomeje avuga ko iyi komite ibafasha cyane kuko abanyeshuri bisanzura cyane kuri bagenzi babo iyo bafite ibibazo babivuga birekuye hanyuma natwe babitugezaho tukabikemura neza.

Ufitinema Muhamadi wabaye Doyen (Uhagarariye ahahungu) wiga mu mwaka wa gatanu ikiciro k'indimi n'ubuvanganzo yadutangarije ko muri iyi mande ye yatorewe kuyobora umwaka abanyeshuri bagenzi be, azibanda cyane ku kinyabupfura n'imyitwarire kuko nibyo iyo bibuze umunyeshuri usanga imwigireye ntayo.

Teta Shanise watorewe kuba Doyenne( Uhagarariye abakobwa) we yatangaje ko azibanda kuzamura impano z'abakobwa cyane cyane abamurika imideri ari nako abashishikariza gukunda ishuri.

Twababwira ko iyo Komite igiyeho shya kuyobora abandi , igiyeho binyuze mu matora aho abanyeshuri aribo ubwabo bagize uruhare mu kwihitiramo abazabayobora aho umuntu yiyamamazaga cyangwa akamamazwa n'abandi bitewe nuko bamuzi. Itora ryaciye mu mucyo no mu bwisanzure aho babatoye muburyo bwo kujya inyuma uwo babona wazabagirira akamaro, bakaba barafashijwe n'ikigo kugirango amatora agende neza kandi habemo na Demukarasi aho abaturage ari bagira uhuhare mukwihitiramo abazabayobora kandi bazabagirara akamaro.

Umuyobozi w'ikigo Niyonsenga Jean de Dieu yakira indahiro ya Komite shya, mu buryo bw'indahiro.(Phot hanga)

Ufitinema Muhamadi wabaye Doyen (Uhagarariye ahahungu) wiga mu mwaka wa gatanu ikiciro k'indimi n'ubuvanganzo ubwo yarahirirage kuba umuyobozi.

Teta Shanise watorewe kuba Doyenne( Uhagarariye abakobwa) wiga mu mwaka wa gatanu indimi n'ubuvanganzo ubwo yarahirirage kuba umuyobozi.

Ubwo Komite shya basinyaga imihigo imbere y'umuyobozi w'ishuri .

Tuganira na Rwema Daniel umuyobozi w'umugirije ushinzwe imyitwarire,ikinyabupfura n'uburere mu rwunge rw'amashuri rwa Camp-Kigali yadutangarije ko binyuze mu matora bimitse komite shya isimbura icyuye igihe.

Umuyobozi w'ishuri ibumoso ari kumwe n'ushinzwe imyitwarire ubwo bishimiraga imikino abana berekanaga mbere yo kurahiza komite shya.

Ubwo berekanaga imideri n'imbyino nyarwanda byanyuze abitabiriye uyu muhango.

Komite icyuye igihe yashimiye cyane umwe mu barezi wabafashije kuzuza ishingano zabo.

Binyuze mu gishushanyo komite shya yerekanye imihigo izakoreraho, bayishyikiriza umuyobozi.

Ifoto rusange ya Komite shya n'icyuye igihe hanwe n'ubuyobozi bw'ishuri.

Abanyeshuri berekanye zimwe mu mpano zibarimo.

Bafite impano zo kwirekana mu mideri.

Umuyoboz w'ishuri nawe yerekanye ko azi kubyina kinyarwanda.

Yanditswe na:GATETE Muhamoud

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like