Dore abazaba bahagarariye Intara zose n’Umujyi wa Kigali n’ikigereranyo batsindiyeho mu Nteko

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yaraye itangaje ibyavuye mu matora y’intumwa za rubanda, bikubiyemo uko Intara n’Umujyi wa Kigali bizaba bihagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko, n’ikigereranyo cy’abitabiriye amatora muri rusange.

Perezida w’iyi Komisiyo, Prof. Kalisa Mbanda ku mugoroba wo ku wa 5 Nzeri 2018, ni bwo yatangaje abatsinze intara ku yindi, anagaragaza amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’icyiciro cy’abagore yabaye ku wa 4 Nzeri 2017.

Nkuko Itegeko Nshinga ribiteganya, imyanya y’abinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ni 80.

Muri yo, ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi ukaba uw’uhagarariye abafite ubumuga.

Ubwinshi bw’abaturage nibwo butuma umubare w’abadepite bahagararira Intara ku yindi utandukana.

Intara y’Amajyepfo, Uburasirazuba n’Uburengerazuba, ziba zihagarariwe n’abadepite batandatu. Iy’ Amajyaruguru, yo ihagararirwa n’Abadepite bane, mu gihe babiri ari bo baba bahagarariye Umujyi wa Kigali.

Dore abazaba bahagarariye Intara zose n’Umujyi wa Kigali, n’ikigereranyo batsindiyeho:

Intara y’Amajyepfo

31,259 ni bo bari bagize Inteko itora yagombaga guhitamo abakandida batandatu muri 62 bari biyamamaje. Abitabiriye itora ni 87%, abatowe ni:

  1. Nyirarukundo Ignacienne 78.4%
  2. Uwanyirigira Gloriose 74.8%
  3. Ahishakiye Mediatrice 69.5%
  4. Uwera Kayumba Marie 69.3%
  5. Uwamariya Veneranda 67.6
  6. Uwumuremyi Marie Claire 66.8 %

Intara y’Uburengerazuba

31,538 ni bo bari mu Inteko itora yagombaga guhitamo abakandida batandatu muri 39 bari biyamamaje. Abitabiriye itora ni 99.8%, abatowetowe ni:

  1. Nyirabazayire Angelique 95.5
  2. Ayinkamiye Speciose 94.6%
  3. Muzana Alice 94.9%
  4. Mukabikino Jeanne Henriette 93.6%
  5. BAkundufite Justine 92.3%
  6. Uwambaje Aimée Sandrine 93.1%

Uburasirazuba

33,059 ni bo bari bagize Inteko itora yagombaga guhitamo batandatu mu bakandida 39. Abatoye bari ku cyigereranyo cya 99.8%, abatowe ni:

  1. Nyiragwaneza Athanasie 81.6 %
  2. Mukarugwiza Annonciata 72.8%
  3. Rubagumya Furaha Emma 71.3%
  4. Uwineza Béline 70.6%
  5. Mukamana Alphonsine 67.9%
  6. Uwamahoro Berthilide 67.4%

Intara y’Amajyaruguru

24,194 ni bo bari mu Nteko itora yari ifite inshingano zo guhitamo bane mu bakandida 23. Amatora yitabiriwe ku kigero cya 95.9%, hatorwa:

  1. Murekatete Marie Therese 95.9%
  2. Uwingabiye Solange 94.5%
  3. Nirere Marie Therese 92.1%
  4. Basigayabo Marceline 89.4%

Umujyi wa Kigali

Inteko itora yari 9,658. Hagomba gutorwa babiri mu bakandida 16. Abatowe ni:

  1. Ndangiza Madina 87.2%
  2. Kanyange Phoebe 84.2%

Perezida w’iyi Komisiyo, Prof. Kalisa Mbanda ku mugoroba wo ku wa 5 Nzeri 2018, ni bwo yatangaje abatsinze intara ku yindi.

Vincent

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like