Madamu Jeannette Kagame yagiranye inama na bagenzi be bo muri Afurika mu Bushinwa

Madamu Jeannette Kagame , na bagenzi be bo muri Afurika bagiranye inama Mubushinwa aho inama yibanze kubikorwa byagezweho nukuntu bahangana n’imbogamizi zitagezweho mu kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi ya SIDA.

Iyi nama yarifite isanganyamatsiko igira iti:’’ Dufatanyije  tugire ahazaza hazira ubwandu bw’agakoko gatera Virusi ya  SIDA’’ aba bafasha babakuru bibihugu by’Afurika  bigiye  hamwe  uburyo  bwo  gukumira  ubwandu kwagakoko gatera SIDA  n’uburyo bwakoreshwa  kuburyo ntamuntu uzongera kwandura.

Barebeye hamwe kandi ibikorwa byagezweho bafata ingamba kugirango bagere kuntego yuko ntamuntu numwe mushya wandura ako gakoko ka Virusi ya SIDA.

Avuga  ku by’umuryango w’abagore bibihugu b’Afurika mukurwanya ubwandu bwa SIDA  Madamu  Sika Bella Kabore umufasha wa president wa Burukina Faso yagarutse kukibazo cyuko Afurika iri mumigabane ifite ubwandu bwinshi n’ubwiyongere bukabije  muri Afurika yohagati ni y’iburengerazuba,  Madamu Sika Bella Kabore  yahamagariye bagenzi be kongera ubuvugizi mugushishikariza  abantu kwirinda ubwandu bushya bwa SIDA  kugirango turusheho guteza imbere umugabane w’Afurika

Nyakubahwa kabore yagarutse kungamba z’umuryango w’abafasha bibihugu by’Afurika OFLA mukurwanya agakoko gatera SIDA  mucyerekezo cya 2030 mugufasha abanyafurika kugera ku mavuriro n’imiti  igabanya ubwandu bw’agakoko gatera Virusi ya SIDA  no kwirinda no kuvura  kanseri.

Nkuhagarariye umuryango w’ Afurika y’uburasirazuba Madamu Margret Kenyatta yahamagariye abafatanyabikorwa  gukoresha amakuru ahari mukuzamura ubuvuzi kw’isi hose , yakomeje asaba guhora basangira ubumenyi byafasha cyane mukwirinda ubwandu yashimiye uburyo OFLA yatangije nka Free to Shine Campaign  igamije gukumira ubwandu bushya mu bana no kubungabunga ubuzima bw’ababyeyi babo.

 Kubijyanye no gukoresha amakuru dufite World Health Organisation Director General, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yagaraje ko hakenewe gukusanya amakuru mashya, kuyabika kugirango bidufashe  gukora igenamigambi rinoze kandi rishingiye ku makuru nyayo.

Yongeye ho ko ubushake bwa za leta  aringenzi kugirango ubuvuzi rusange kandi bunoze bujyerweho, ubufasha nishoramari byanyabyo   byahindura amateka yacu. Twese hamwe indoto zacu twazigeraho.

Madamu  wa Repuburika y’Ubushinwa nawe wari witabiriye iyi nama yasabye abafashya babakuru bibihugu b’Afurika gusangira umurage w’umuco wabo na Diaoyutai State Guesthouse.

 Nyuma ya saa sita nyakubahwa Madamu Jeanette Kagame yakiriwe na mugenziwe w’ubushinwa Madame Peng Liyuan  mu kigo ki gihugu cy’ubukorikori.

Madamu Jeannette Kagame ubwo yakirwagana na Mugenzi we w'Ubushinwa.

Abadamu babakuru bibihugu by'Afurika mu ifoto rusange na Madamu Jeannette Kagame.

Ifo rusange yabitabiriye inama yabereye mu Bushinwa.

Yanditswe na: Gatete Muhamoud

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like