Rwanda: Umugore ubana n’Umugabo batarasezeranye mu mategeko agiye kugira uburenganzira ku mutungo w'Umugabo

Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatatu na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba( MINILAF) ubwo yakoranaga inama n’abafatanyabikorwa mu by’ubutaka yigaga kuri politike y’ubutaka ivuguruye ya 2018.

Iyi nama yahuje Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba, n’ibigo biyishamikiyeho,abafatanyabikorwa mu iterambere, imiryango itari iya leta,inzego zabikorera ,abahagarariye uturere n'abandi bafatanyabikorwa mu bikorwa bifitanye isano n’ubutaka baganira kumushinga wa politike nshya y’ubutaka  ya 2018.

Ubwo umuyobozi w'agateganyo ushinzwe agashami k'ubutaka Florien Nteziryayo muri Minisiteri y’ubutaka n’amashyambayaganiraga n’itangazamakuru yagize ati’’ Hari uburyo bw’imikoreshereze y’ubutaka itarinoze dushaka kuvugurura nko gukora ibishushanyo mbonera tugendeye kucyo ubutaka bukoreshwa aho kugendara aho ubutaka  bubarizwa’’.Yakomeje asobanura ko uburyo bwo gusoresha ubutaka bwagenewe guhingwa buzasoreswa nabwo bazibanda kubushobozi bw’usoreshwa (ikiciro cy’ubudehe) aho kwita kungano y’ubutaka, umuyobozi w'agateganyo ushinzwe agashami k'ubutaka Florien Nteziryayo yanasobanuye ko irikoreswa ry’ubutaka rivuguruye rizareba n’ikibazo cy’abagore babana n’abagabo muburyo butanyuze mu mategeko nabo bagahabwa uburenganzira k’umutungo w’abagabo bashakanye nubwo babana bitanyuze mumategeko akaba yanashishikarije abagabo babana n’abagore batasezeranye kwihutira gusezerana binyuze mumategeko. Abajijwe niba itegeko risanzwe hari icyuho cyari kirimo yasubije agira ati’’ Tumaze kubona ubwiyongere bukabije bw’abatura Rwanda, imisoro y’ubutaka  abanyarwanda bamwe bavuga ko irenze ubushobozi bwabo, kubura uburenganzira k’ubutaka kubagore babana n’abagabo batarasezeranye binyuze mumategeko, ubutaka budafite abo bwanditseko n’ibindi twafashe umwanzuro wo gukora imivugurire y’imikoreshereze y’ubutaka kugirango dukemure izi mbogamizi twavuze hejuru''.

Tubibutse ko uburyo bworoshye bwo kureba amakuru kubijyanye n’ubutaka wandika akanyenyeri ugashyiraho imibare 651 urwego ugakanda yes , kuri simcad ya MTN ugashyiramo umubare uranga icyangombwa cy’ubutaka witwa (UPI)  ugakurikiza amabwiriza.

Florien Nteziryayo, umuyobozi w'agateganyo ushinzwe agashami k'ubutaka muri Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba ageza kubitabiriye inama umushinga mushya w'amategeko.

Bamwe mubafatanyabikorwa bitabiriye inama.

Abantu bitabiriye inama.

Yanditswe na: Tuyikuze Hodali

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like