Ingingo nyakuri zigaragaza ko Lujo Motel ari icyitegerezo muri Bugesera

Lujo Motel iherereye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Mayange. Uretse servisi nziza iyi resitora isanzwe itanga , hari umwihariko n’ udushya ifite utasangana ayandi maresitora, ibi bikaba ari nabyo bituma igaragaza itandukaniro mu yandi aherereye muri Bugesera.

1.Gukoresha internet ku buntu.

Muri resitora Lujo Motel  uhasanga wireless y'ubuntu igufasha gukoresha internet kandi nta kiguzi. Ibi bituma umuntu wahagannye akomeza akazi ke cyangwa izindi gahunda kuburyo bumworoheye yifatira ifunguro n’icyo kunywa .

2.Kwerekana imipira yo ku isi hose ku buntu. 

Umupira w’amaguru ni umwe mu mikino ugira abakunzi benshi. Hari shampiyona nyinshi ku isi ariko hari n’izigira abakunzi kurusha izindi. Muri izo twavuga Shampiyona y’Ubwongereza (Barclay’s Premier League),Bundesilga yo mu Budage, La Liga yo muri Espanye, League 1 yo mu Bufaransa ndetse na  Serie A yo mu gihugu cy’ Ubutaliyani.  Muri resitora Lujo Motel ushobora kuharebera imipira 4 inyuranye  kandi icyarimwe yo muri aya mashampiyona akunzwe  kandi ku buntu.

Kwishyura ku buryo bworoshye.

Ubusanzwe ahantu hose watse serivisi ugomba kwishyura amafranga, ahenshi uyishyura ako kanya amafaranga witwaje (Liquid money) cyangwa se ugakoresha uburyo bwa  Visa Card. Kuri ubu buryo bukoresha ahantu henshi , mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo kwishyura no mu gihe batagendanye amafaranga,muri resitora Lujo Motel  bongereyeho uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe.

Mobile Money ndetse naTigo cash.

4.Gusaba servisi kuri telefoni 

Iyo ukeneye servisi muri resitora Lujo Motel aho waba uherereye hose, bagushyiriyeho numero uhamagara  ukaba wasaba serivisi iyo ari yo yose harimo no kugira icyo utumiza(Commande/Order). Iyo ushaka gusaba serivisi muri  restaurant uhamagara kuri 250788361612.

5.Kukugezaho ibiryo aho uri hose

Nkuko ubuyobozi bw’iyi resitora bwabidutangarije, umuntu aho ari hose bashobora kumugezaho ibyo kurya (Catering)cyangwa izindi serivisi batanga muri iyi resitora.

6.Gukora amasaha 24

Nubwo Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gukora amasaha 24/24 mu rwego rwo kunoza no gutanga serivisi, kugeza ubu si hose wasanga bakora aya masaha. Resitora Lujo Motel  ikaba yarazirikanye abakiriya bayo bakenera serivisi amasaha yose, kugeza ubu bakaba bakora amasaha yose agize umunsi.

7.Gahunda ihamye yo gutaramira abakiriya bayo nayo barayitangiza mu minsi irimbere.

Muri resitora Lujo Motel  hari gahunda ihamye kandi izubahirizwa mu minsi 7 y’icyumweru nta guhindagurika.

Ku wa mbere , ku wa kabiri no ku wa kane, guhera I saa moya kugeza mugitondo, abakiriya ba  Restaurant bafata amafunguro n’icyo kunywa bacurangirwa muzika na DJ .

Ku wa gatatu, ku wa gatanu ndetse no ku wa gatandatu guhera i saa mbiri z’ijoro kugeza saa saba z’ijoro hazaba hari igisope gikundwa na benshi. Nyuma hagakomeza DJ.

Twababwira ko mu gihe ugeze mu karere ka Bugesera wifuza aho kuruhukira babafiteye ibyumba byiza byo kuruhukiramo. Kandi babafitiye n'amafunguro meza yaba ayakinyarwanda ndetse na Kizungu.

Amwe mu mafoto agaragaza ubwiza bwa Lujo Motel Bugesera:

Iyo ukinjira ubona zimwe muri serivise batanga zirimo na Sauna ndetse na Massage.

Bafite ubusini bwiza cyane.

Aho gufatira amafunguro harangwa n'isuku.

Aho gufatira agacupa naho haratuje kandi hameze neza.

Ibyumba byo kuruhukiramo birangwa n'umutuzo kandi hari n'ubwisanzure.

Hateye neza cyane.

Icyapa k'umuhanda cyikwereka ko wahageze.

Yanditswe na: Kayisire Vincent

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

 

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like