Bugesera: Imyaka 10 ishize hashyizwe ifuru itanga serivisi yo gutwika imirambo ku buntu

Mukesh Sahu uyobora Ihuriro ry’Abahinde bakorera mu Rwanda, yabwiye The East African ko mu myaka 10 ishize bashyize ifuru mu Bugesera inatanga serivisi yo gutwika imirambo ku buntu.Bakaba bamaze kuhatwikira imirambo 10.

Hashize imyaka itandatu hasohotse iteka rya Misitiri ufite umuco mu nshingano ryemeza ko gutwika umurambo ari bumwe mu buryo bwo gushyingura bwemewe mu Rwanda.

Gusa ubu buryo bwo gutwika imirambo nta munyarwanda urabukoresha ashyingura uwe wapfuye, ariko abanyamahanga baba mu Rwanda biganjemo Abahinde barabukoresha.

Kuba mu Rwanda uyu muco batarawutora bizatuma ubuso bwa metero kare 1.5 bwashyingurwagamo umuntu umwe buzajya bushyingurwamo abantu 20. Ibi bivuze ko bazajya bacukura imva ndende.

Fred Mugisha ushinzwe imyubakire mu mujyi wa Kigali avuga ko “mu kugerageza kuzigama ubutaka buturwaho, ubwubakwaho ibikorwa remezo n’inganda, hakenewe amarimbi n’ibimoteri bigezweho”.

Mugisha avuga ko irimbi rya Rusororo ryari ritegerejweho kumara hagati y’imyaka 15 na 20 ariko mbere y’imyaka ku gihe cyateganyijwe ryaruzuye.

Gusa, Mukesh Sahu uyobora Ihuriro ry’Abahinde bakorera mu Rwanda, yabwiye The East African dukesha iyi nkuru ko mu myaka 10 ishize bashyize ifuru mu Bugesera inatanga serivisi yo gutwika imirambo ku buntu.

Ati “Mu myaka 10 ishize, imirambo 10 niyo yatwitswe gusa, itatu y’abahinde, indi ni Abanyaburayi n’Abashinwa”.

Akomeza agira ati “Gutwika imirambo ni umuco w’Abahindu. Ntibyatangiye gukorwa kubera ikibazo cy’ubutaka ahubwo ni umwe mu migenzo y’idini yacu”. Tubibutse ko gutwika umurambo no gushyingura ivu ry'umwapfuye  ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ryo kuwa 13 Gashyantare 2015.

Ubu nibwo buryo bakoresha batwika umurambo.

Vincent

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like