Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y'u Rwanda Green Party ribonye intebe mu Nteko

Amajwi yagateganyo amaze gutangazwa na Komisiyo y'amatora mu Rwanda(NEC), agaragaza ko ishyaka ritavuga rumwe na Leta y'u Rwanda (Green Party) rigize amajwi 5% arihesha intebe 2 mu nteko.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4/9/2018, Prof Kalisa Mbanda Perezida wa Komisiyo y'amatora mu Rwanda amaze gutangaza amajwi y'agateganyo yuko amatora yagenze mu Rwanda.

Yagize ati:''Tugiye kubagezaho ibyavuye mu matora tumazemo iminsi 3 by'agateganyo , FPR Inkotanyi yagize amajwi 74% ibona imyanya 40, naho PSD amajwi 9% ibona imyanya 5, PL amajwi 7 ibona imyanya 4, DGPR amajwi 5 ibona imyanya 2, na Ps imberakuri amajwi 5 ibona imyanya 2''.

Abafite ubumuga bahagarariwe na Musoline Eugene,urubyiruko bahagarariwe na Kamanzi Eugene na Maniriho Clarisse.Ejo hakaba hitezwe gutangaza amajwi y'abagore bazahagarari abandi mu nteko.

Ni ubwambere mu mateka y'u Rwanda ishyaka ritavuga rumwe na Leta y'u Rwanda ryinjiye mu nteko.

Mu kiganiro Dr Frank Habineza amaze gutangaza ko yishimiye kuba babonye imyanya 2 nubwo bibatunguye , yagize ati:''Yego turishimye ariko biradutunguye ubundi twari tuziko tuzegukana imyanya 10, ariko ntibyakunze muri demukarasi abaturage nibo bihitiramo gusa turashimira abadutoye".

Yakomeje avuga ko ibyo babijeje biyamamaza bagiye gufatanya n'abandi babiganireho mu nteko ubundi bishyirwe mubikorwa.

Yanditswe na:Gatete Muhamoud

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

 

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like