Uruganda Rwa Heineken Rurashinjwa Kugira Uruhare Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Mu 1994

Iyo Heineken ifunga buraseri (Brasserie) abicanyi bari guhura n’umwuma. Ntibyari guhagarika ubwicanyi ariko ikigo hari icyo cyari kubikoraho.”

Ese ni uruhe ruhare uruganda rwa Heineken rwaba rwaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994? Igisubizo cy’iki kibazo gikubiye mu gitabo cy’umunyamakuru w’Umuholandi, Olivier van Beemen, yise “Heineken en Afrique” cyasohokeye mu Bufaransa kuri uyu wa kane ushize, itariki 30 Kanama, kigaragaza uburyo bwakoreshejwe n’uru ruganda rwenga inzoga rwa kabiri ku isi mu gushyigikira Jenoside.
Muri iki gitabo ikinyamakuru Mediapart cyashyize ahagaragara amwe mu mapaji yacyo, umunyamakuru Olivier van Beemen hari igice yageneye ibikorwa bya Heineken mu Rwanda, aho yari ifite ishami ryayo rya Bralirwa.
Mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga abantu b’inzirakarengane bagatangira kwicwa, Heineken ngo yakomeje kwenga inzoga avuga ko zakoreshwaga n’abicanyi mu kubashishikariza akazi bari batangiye.

Guhagarika ibikorwa byo kwenga byo ngo ikintu Heineken itigeze itekereza icyo gihe nk’uko uyu munyamakuru akomeza avuga mu gitabo cye, aho agaruka ku magambo yatangajwe n’uwari umuvugizi wa Heineken icyo gihe, aho yagize ati: “Mu gihe hari ubusabe (abashaka inzoga) kandi tubasha gukora, ibyo ntibingaragarira nk’ibiri muri gahunda (gufunga).”
Umwe mu bantu bakoraga muri uru ruganda wavuganye n’uyu munyamakuru yamubwiye ko muri icyo gihe kugeza ubwo jenoside yahagarikwaga Heineken yakomeje kugirana umubano mwiza n’abategetsi b’u Rwanda.
Ati: “Icyo gihe twitaga Bralirwa mukuru wa guverinoma. No mu gihe cya jenoside, bakomeje kwishyura imisoro. Iyo Heineken ifunga buraseri (Brasserie) abicanyi bari guhura n’umwuma. Ntibyari guhagarika ubwicanyi ariko ikigo hari icyo cyari kubikoraho.”
Ubwo EuroNews yageragezaga kubaza Heineken kugira icyo ivuga ku byo ishinjwa, yabihakanye ahubwo ivuga ko ari ibirego bikomeye kandi bitakwemerwa. Uru ruganda rukaba rwahakanye ko hari uruhare urwo ari rwo rwose rwagize muri jenoside ruvuga ko ari iyakorewe Abanyarwanda (ibintu nabyo byafatwa nko gupfobya).
Mu ibaruwa uru ruganda rwandikiye ikinyamakuru Mediapart, Heineken yavuze ko Jenoside ari amahano akomeye yagwiriye u Rwanda n’abaturage barwo ariko ko uru ruganda rwababajwe bikomeye no kurushinja kuyigiramo uruhare.
Iyi baruwa ikomeza ivuga ko ubwo jenoside yatangiraga uwari umuyobozi wabo yari mu mahanga mu gihe abandi bakoranaga byabaye ngombwa ko bajya kwihisha abandi bakava mu gihugu mu rwego rw’umutekano wabo.
Bakomeza bavuga ko ishami rya Bralirwa ry’I Kigali ryakoraga ibinyobwa bidasembuye ryahise rifunga imiryango, ariko ishami rya Gisenyi ryo ngo ubuyobozi bwananiwe kurigenzura rigasigara riyobowe n’umuntu wahunze intambara irangiye ndetse ngo uyu anakurikiranweho uruhare muri jenoside.
Ngo muri icyo gihe Heineken akaba nta bikoresho yigeze iha Bralirwa yo ku Gisenyi nk’imisemburo n’ibindi bikenerwa mu gukora inzoga, ndetse ngo nta n’ubundi bufasha yigeze itanga bwaba ubwa tekiniki cyangwa imari.
Heineken yakomeje ivuga ko ibiyivugwaho bishingiye ku mpuha bigendeye ku bintu ngo byabaye mu myaka myinshi ishize.

Vincent

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

source:bwiza

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like