Bugesera: Abaturage b'umurenge wa Kamabuye bishimiye ko batoye kare bibafasha gukomeza imirimo

Bamwe mu baturage b'umurenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera, baratangaza ko bishimira kuba bazindutse kare bagatora ingirakamaro zizabahagararira mu nteko , bikaba byanabafashije gukomeza imirimo yabo.

Kuri uyu wambere taliki ya 3/9/2018,mu gihugu hose abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cyo gutora abazabahagararira mu nteko, kimwe nahandi umurenge wa Kamabuye naho habereye iki gikorwa by'umwihariko abaturage bazindutse cyane kuburyo ku isaha ya saa sisita ubwitabire bwari ku kigero gishimishije aho bwari kuri nka 95% ugereranyije n'umubare wabaturage bose bagombaga kwitabira itora.

Uhagarariye Site y'itora mu murenge wa Kamabuye yatangarije HANGA ko bari bafite umubare w'abaturage ugera kubihumbi 13,900 aho bose bari gutorera kuri Site 5 ziri mu midugudu 40.Yagize ati:''Nibyo koko twagize amahirwe abaturage bazindutse cyane ku isaha ya saa moya itora ryatangiye bari kumirongo ubona ko bashishikajwe no gutora vuba ngo bisubirire mu mirimo yabo". Yakomeje avuga ko ku isaha ya sasita yageze byibura ubwitabire mu murenge yose bugeze kuri nka 90% akaba yavuze ko byose kandi byakozwe mu mahoro n'ituze ubona ko abaturage bishimiye kuza gutora.

Mukankubana Ange wabaye uwambere gutora yavuze ko yazindutse kubera ko yaranyotewe no guhitamo abazamubera abavugizi, Ati;''Nazindutse cyane kubera ko tumaze igihe ubuyobozi budushishikariza kuzitabira itora, kurijye naje nyotewe no guhitamo ingirakamaro''. Ibi kandi yavuze ko byamufashije no gukomeza akazi kuko samoya nigice yaramaze gutora.

Kimwe n'abandi bagenzi be, twaganiriye badutangarije ko kuzinduka cyane byabafashije kwitabira akazi bakora kaburi munsi, bakaba bishimira ko itora ryagenze neza kandi bari buze no kwitabira igikorwa cy'ibarura ry'amajwi.

Twababwira ko uyu murenge wa Kamabuye wari ufite Site 5 z'itora, aho abagombaga gutora bagera kubihumbi 13.900.

Uyu murenge wa Kamabuye uhana imbibi n'igihuhu cy'Uburundi aho utugari 3 twose dukora kumupaka w'u Rwanda n'Uburundi, ukaba utuwe n'abaturage basaga ibihumbi 22,500.

Abaturage bazindukiye mu gikorwa cy'itora kugirango batore kare bisubirire mu kazi.

Bazindutse icyumba by'itora byafunguwe bicaye imbere yabyo abandi bari kumirongo.

Bari biteguye neza umunsi w'itora.

Abaturage batoye mu mahoro n'ituze.

Umuyobozi w'uyu murenge wa Kamabuye Murwanashyaka Oscal nawe w'itabiriye itora.

Yanditswe na:Kayisire Vincent

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like