Ngoma:Gitifu w'umurenge wa Rukumberi arashinjwa gutegekesha igitugu

Bamwe mu bakozi b’umurenge wa Rukumberi n’abanyamabanga nshingwabikorwa ba tumwe mu tugari tuwugize, barashinja gitifu Arcade MURAGIJEMUNGU kubategekesha igitugu no kubatukira mu ruhame bigatuma bahorana impungenge.

Umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize umurenge wa Rukumberi utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye itangazamakuru ko imyitwarire ya gitifu w’uyu murenge idahwitse kuko ngo adatinya no kubatukira imbere y’abaturage bayoboye ati “Nko mu nama ukumva aravuze ngo ntacyo ushoboye, sinzi n’uwaguhaye akazi icyo yashingiyeho, uzirukanwa wowe rwose.”

Uku gutegekesha igitugu no gutukira abakozi bagenzi be mu ruhame kandi Arcade MURAGIJEMUNGU anabishinjwa na bagenzi be bakorana mu biro by’umurenge wa Rukumberi, ibyo bemeza ko byamaze kubacamo ibice.

Ati “kugeza ubu hari abantu babiri bamushyigikiye gusa, abo ni uhagarariye DASSO ku murenge n’ushinzwe irangamimerere, abandi avuga ko twakoze agatsiko kagamije kumurwanya.”

Babajijwe niba bo ari shyashya, ku buryo ariwe wagerekwaho iyo mikorere mibi yose, aba bakozi bagize bati “Nta wavuga ko twese turi ba miseke igoroye, ariko niba umuntu akosheje nihakurikizwe icyo amategeko ateganya.”

Mu cyifuzo cyabo ngo barasaba inzego zimukuriye kumukebura nubwo ngo bakeka ko hari umuyobozi mukuru ku rwego rw’akarere umushyigikiye ndetse ko baba bafitanye amasano ya hafi.

Arcade MURAGIJEMUNGU umaze amezi agera kuri abiri ayobora uyu murenge wa Rukumberi, yemera ko hari ubwo biba ngombwa ko ashyira imbaraga kuri aba bakozi mu gihe inshingano batazuzuza neza, gusa icyo kubatuka cyo asa n’utacyemera. Ashinja abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugali gukererwa ku kazi, kutegera abaturage ku buryo ngo we, uburyo abakeburamo yumva bunoze.

Guhugira mu makimbirane ari hagati yabo aho gukemura ibibazo by’abaturage ni kimwe mu byo umukuru w’igihugu aherutse kugaragaza ko bidindiza iterambere bikanasubiza inyuma uturere mu mihigo.

Nta gushidikanya ko ikibazo kiri hagati y’uyu muyobozi w’umurenge wa Rukumberi na bagenzi be bafatanya mu kuyobora nacyo kizakomeza kugira ingaruka ku iterambere ry’abaturage niba inzego bireba zitagikurikiraniye hafi.

Akarere ka Ngoma kasubiye inyuma ho imyanya 2 mu mihigo y’uyu mwaka kuko kaje ku mwanya wa 22 ugereranyije n’uwa 20 kari kabonye mu mwaka w’imihigo wa 2016-2017.

Niba ikibazo nk’iki kivugwa mu murenge wa Rukumberi kiri no mu yindi mirenge igize aka karere,birashoboka ko byaba imwe mu mpamvu irimo gutuma gasubira inyuma muri gahunda yo kwesa imihigo ugereranyije n’uko kari kameze mu yindi myaka yahise.

Arcade MURAGIJEMUNGU ushinjwa na bagenzi be bakorana mu biro by’umurenge wa Rukumberi, bemeza ko byamaze kubacamo ibice.

Vincent

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

source:tv1

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like