Green Party isoje ibikorwa byo kwamamaza abadepite ishimira Police ,inzego z'ibanze n'itangazamakuru

Ibikorwa byo kwamamaza abakandida Depite b'ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Green Party byasorejwe mu mujyi wa kigali mu karere ka Gasabo umurenge wa Kimironko.

Ubwo Dr Frank Habineza yagezaga ijambo kumbaga y'abaturage bari bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza abadepite ba Green Party mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali yashimiye abantu bose bagize uruhare mu mugendekere myiza yo kwiyamamaza avuga ko basoje ibikorwa byabo mu mahoro.

Yagize ati:''Turashimira abantu bose badufashije aho twagiye hose kwiyamamariza hirya no hino mu gihugu, twaranzwe n'ituze n'umutekano byumwihariko ndashimira Police y'u Rwanda twarabanye ahantu hose baducungiye umutekano turabashimiye, ndetse n'inzego zibanze nazo aho twageze hose batwakiriye neza ndetse naho ubushize kwiyamamaza batubangamiye barikosoye''. Yakomeje avuga ko atakwibagirwa itangazamakuru yaba irya Leta n'iryigenga ko bakoze neza kuko babafashije kugeza kubanyarwanda imigabo n'imigambi yaho biyamamarizaga, ati:''Ndashimira by'umwihariko itangazamakuru rwose twarabanye kandi turabashimira ko mwakoze mu bwisanzure mwereka abantu ibikorwa byacu namwe ndabashimiye".

Ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite bisojwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 1/9/2018, aho abakandida bose ba Green Party uko ari 32 bahawe umwanya wo kugeza ku banyarwanda imigabo n'imigambi yabo aho bamwe basoje bishimira uko igikorwa cyagenze ndetse banashimira ishyaka ryabahaye umwanya wo kugaragaza ibitekerezo byabo.

Iri shyaka rivuga ko bashingiye mu bikorwa byo kwiyamamaza bakoze hirya no hino mu gihugu aho bagiye bakirwa n'imbaga y'abaturage kugeza naho bahawe impano nagushidikanya ko bazatorwa kumajwi agaragara. Bakaba bizeye kuzegukanya intebe zitari hasi 15 mu nteko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko yatanze ikaze ku bakandida depite Green Party ababwira ko bafite ubwisanzure buhagije bwo kubwira abaturage imigabo n'imigambi y'Ishyaka.

Ubwitabire bwari bushimishije.

Yanditswe na: Gatete Muhamoud

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like