Meteo-Rwanda irasaba inzego za Leta n'abikorera gushingira kwiteganyagihe mwigenamigambi bakora

Ibi byatangajwe kuruyu wa 31 kanama 2018 mukiganiro meto Rwanda hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bagiranye n’itangazamakuru mugikorwa cyogutangaziza abanyarwanda iteganyagihe ry’umuhindo ( kuva Nzeri kugeza ukuboza).

Muri rusange mu gihugu hose imvura y’umuhindo iteganyijwe gutangira mu cy’umweru cya 2 cya nzeri kugeza mu cy’umweru cya 2 cy’ukwakira uhereye mu burengerazuba ukageza muburasirazuba,  harebwe muri rusange kandi imvura y’umuhindo iteganyijwe gutangira gucika guhera mu cyumweru cya 3 cy’ukuboza 2018  kugeza mu cyumweru cya 1 cya mutarama 2019 uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba. Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu  cy’ubumenyibwikirere NTAGANDA SEMAFARA JOHN

Yagize ati’’Dushingiye ku isesengurwa ry’ibipimo by’imvura , ibyubushyuhe  bw’ikirere ,ibyubushyuhe  bw’amazi y’inyanja y’ubuhinde , pasifika n’atalantika n’isangano ry’imiyaga byo mu karere k’afurika y’iburasirazuba n’ihembe ry’Afurika ryakozwe nimpuguke mu by’ubumenyi bw’ikirere zo mu Rwanda , muri Afurika ndetse n’ibigo by’ubushakashatsi birimo met Office ,IAPAC,WMO-GPCs, USGS,ACMAD,IRI, zahuriye Kigali ( RWANDA) kuva tariki ya 27 kugeza kuwa 28 kanaka 2018 ,hagamijwe gutangaza iteganyagihe ry’imvura y’umuhindo wa 2018 ku migwire y’imvura’’

Yakomeje agira ati:''Ikigo cy’igihugu  gishinzwe ubumenyi bw’ikirere  meteo Rwanda  kinejejwe no gutangariza abaturarwanda bose ko imvura y’umuhindo iteganyijwe izaba ihagije  nk’isanzwe  igwa mu bihe  byiza’’

Igipimo cy’imvura isanzwe igwa mu bihe byiza ni igipimo mpuzandengo kiri hagati ya milimetero 490 na 540 iburengerazuba ,290 na 390 iburasirazuba ,450 na 510 amajyaruguru , 390 na 470 amajyepfo ,290 na 360 umugi wa Kigali.

Ahateganyijwe imvura ihagije ariko ishobora kwiyongera ni muri utu turere  dukurikira ,Nyarugenge,Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi ,Rutsiro,Nyabihu,Rulindo,Gakenke ,Musanze ,Ngororero, amajyaruguru ya Muhanga ,Iburasirazuba  bwa Nyagatare na Gatsibo.

Ahateganyijwe imvura ihagije ariko ishobora kugabanuka akaba ari aha hakurikira, Ngoma ,Kirehe, Kayonza,Rwamagana,Bugesera,Nyanza,Gicumbi,Burera,Kamonyi,Ruhango,Gisagara,Huye,Kicukiro,Nyarugenge,Gasabo, agace k’amajyepfo ka Muhanga, Nyagatare na Gatsibo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe  ubumenyi bw’ikirere cyashoje gisaba inzego za leta zose imiryango idaharanira inyungu imishinga itandukanye ikorera mu Rwanda , amasosiyete y’abikorera ku giti cyabo ndetse n’abaturarwanda bose muri rusange ko bakwiriye  gushingira kuri iri teganyagihe bafata ingamba zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi , kwirinda no gukumira Ibiza kwirinda no gukumira indwara , kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ibikorwa by’amazi no kongera ingufu z’amashanyarazi n’ibindibikorwa  bifitiye igihugu akamaro.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro.

Yanditswe na: Tuyikuze Hodali

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like