Burera: Perezida wa Green Party yahawe impano zitandukanye n'urubyiruko bahiga kubaha amajwi 100%

Perezida w'ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ,Dr Frank Habineza urubyiruko rwa Burera rwamuhaye impano zitandukanye runamwizeza kuzabahundagazaho amajwi ku munsi w'amatora tariki ya 03/09/2018

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 31/8/2018, ibikorwa cyo kwamamaza ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Green Party byabereye mu ntara y'Amajyarugura mu turere twa Musanze na Burera.

Ubwo bageraga mu karere ka Burera bakiriwe n'imbaga y'abaturage bari bakubise buzuye ubona ko bafitiye ubwuzu n'urugwiro umuyozi wa Green Party mu Rwanda, Dr Frank Habineza.

Kayiranga jean Nep waganiriye na HANGA yatangaje ko yaje gushyigikira Green Party bitewe nuko yakunze imigabo n'imigambi yabo cyane cyane aho bavuga ko urubyiruko rutangiye imishinga ruzoroherezwa kubijyanye n'umusoro.

Yagize ati;''Twebwe nabagenzi banjye twaje hano twifatanya na Green Party bitewe nuko ari ishyaka ridukora ku mutima, bafitiye gahunda nziza urubyiruko niyo mpamvu tuzanabatora kugirango ntibagera mu nteko bazadushyirireho amategeko aduteza imbere".

Ubwo yagezaga ijambo kumbaga y'abaturage baje kwamamaza Green Party Dr Frank Habineza batunguwe nuko yakiriwe neza cyane cyane n'urubyiruko ndetse bidatinze yagiye kubona rumusanze aho ari kuvugira baramuhobera biratinda bamuhungagazaho inkoko , ibitoki uduseke n'ibindi ari nako bavuga bati;''Ni wowe ni wowe dushaka ntawundi, tuzabatora tuzabatora tuzabahundagazaho amajwi twese 100%''. Ibi byashimishije Dr Frank maze abizeza ko ibyo avuga kugirango bizakunde nuko bagomba gutora Green Party kumunsi w'itora ndetse anabasobanurira ko bazatera igikumwe aho bazabona inyoni ya Kagoma cyangwa Ikizu.

Ibikorwa byo kwamamaza hano muri Burera byashoje ubona ko abaturage basigaye mubyishimo bishimiye Dr Frank Habineza ndetse n'abadepite bazanye ari nako babizeza kuzabatora 100%.

Twababwira ko uyu munsi taliki ya 1/9/2018, ibikorwa byo kwamamaza abadepite biza gisozwa Green Party yiyamamariza hano mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko guhera ku isaha ya saa saba , bakaba bahamagarira abantu benshi kuza kumva imigabo n'imigambi babafite abatuye muri Kigali.

Ubwo Dr Frank Habineza yatungurwaga n'impano y'urubyiruko rwa Burera.

Imbaga y'abaturage yari yakubise yuzuye ubona ko bishimiye Green Party.

Yanditswe na: Gatete Muhamoud

gatetemuahmo@gmail.com

hanga.rw

 

 

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like