Bugesera:Basoje ibikorwa byo kwamamaza Abadepite ba FPR bayizeza kutazatatira igihango bagiranye

Mu karere ka Bugesera ko mu ntara y'uburasirazuba, basoje ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite b'umuryango wa FPR inkotanyi bayisezeranya ko batazatatira igihango bagiranye nayo.

Kuri uyu wa gatanu taliki 31/8/2018 , mu karere ka Bugesera habereye igikorwa cyo kwamamaza abakandida depite b'umuryango wa FPR inkotanyi aho ubwitabire bwari ku kigero gishimishije. 

Kanamugire Vincent umuturage utuye Kuruhuha yabwiye HANGA ko yaje kwamamaza FPR kubera ko hari igihango bagiranye n'umuyobozi wa FPR Paul Kagame ubwo yabasuraga hari byinshi yabasezeranyije kuzabagezaho birimo imihanda ya kaburimbi n'ibindi kandi baziko imvugo ye niyo ngiro.

Ibi kandi byashimangiwe n'umuyobozi wa FPR Karenzi John wungirije kurwego rw'intara waje kwifatanya nabo akaba yari n'umushyitsi mukuru, aho yashimangiye ko ntakabuza ibyo FPR ibasezeranya bizakorwa 100%.

Yagize ati:''Ntakabuza twagirango tubamenyeshe ko umuryango wa FPR inkotanyi hamwe n'umuyobozi wacu ibyo twiyemeje kuzabagezaho byose bizabageraho 100%, mudushyigikire tugere mu nteko dukomeze kubashakire ibyiza''.

Mukobwa Justine uhagarariye abandi ba Depite wari waje mubikorwa byo kwamamaza  dore ko yari asanzwe mu nteko,yavuze ko ibyo bakoze byigaragaza ashimangira ko nibabatuma bazatumikira ababatumye 100%.

Umuyobozi wa RPF mu karere ka Bugesera Mutabazi Richard ,we yagaragaje bimwe mubikorwa umuryango wa FPR uzakora muri iyi manda dore ko nubu bari kwiyamamaza bari kugarukaho bizateza imbere aka karere ndetse n'imibereho myiza y'abaturage birimo kubakorera umuhanda uva Ngoma uca Rweru ukagera Nyanza aho uzashyirwamo kaburimbi, ndetse ko n'ikibuga cy'indege cya Bugesera nacyo kizaba cyararangiye n'ibindi.

Twababwira ko uyu muhango waranzwe n'ibyishimo aho wabimburiwe n'akarasisi k'abanyamuryango ba RPF n'abaturage ubonako bishimye kandi baje gushyigikira umuryango wa FPR bavuga ko batazatatirango igihango bafitanye nawo.

Tubibutse ko ibikorwa byo kwamamaza Abakandida ba RPF mu karere ka Bugera byasorejwe mu murenge wa Mayange aho Perezida Paul Kagame yavuze ko aka karere karagwamo n'ibikorwa by'ubudasa ubwo yabasuraga.

Ibyishimo byari byose kubanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Abaturage bari bitabiriye kwamamaza umuryango wa FPR bayizeza ko batazatatira igihango bagiranye nayo.

Ubwitabire bwari bushimishije.

Biyemeje kutazatatira igihango yagiranye na FPR.

Yanditswe na:Kayisire Vincent

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like