Bugesera:Umurenge wa Nyarugenge bamamaje Abakandida Depite b'Umuryango wa FPR

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 29/8/2010, Umurenge wa Nyarugenge wo mu karere ka Bugesera bamamaje abakandida depite b'umuryango wa FPR inkotanyi , aho biyemeje kuzabashyigikira 100% .

Iki gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite b'umuryango wa FPR cyitabiriwe n'abaturage, umuyobozi wa FPR kurwego rw'umurenge wa Nyarugenge ari nawe wari umushyitsi mukuru na Mukobwa Justine Umudepite uhagarariye abandi usanzwe yari no mu nteko.

Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa baganiriye n'ikinyamakuru HANGA batangaje ko baje gushyigikira FPR kubera ko aho yabakuye hari habi cyane bashima ko yabakuye muri Nyakatsi.

Harerimana jean Bosco yagize ati:''Naje hano mubyishimo byo gishyigikira FPR kubera ko aho yankuye hari habi, nabaga muri Nyakatsi none ubu mba munzu nziza,Abana banjye FPR yabashyize mu ishuri bari kwiga, yewe nufashwe n'uburwayi ivuriro ry'ubutswe hafi mpita mujyana kumuvuza byihuse'.

Hamwe n'abandi batanze ubuhamwa bagiye bagaruka kubyiza FPR yabagejejeho bavuga ko ntagushidikanya bazakomeza kuyishyigikira kugirango bakomeze kugira ubuzima bwiza kuri bo ndetse n'abazabakomokaho.

Uki gikorwa cyashoje mubyishimo ubona ko abaturage batindiwe n'itariki yitora ngo bakomeje gushimangira Demokarasi n'amajyambere arambye.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa.

Harerimana jean Bosco ubwo yashimirage FPR yakukuye habi.

Uyu muhango waranzwe n'ibyishimo.

Yanditswe na:Kayisire Vincent

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

 

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like