Rwanda: Dr Frank Habineza uyobora Green Party yishimiye intsinzi ya Rayon Sport

Dr Frank Habineza umuyobozi w'ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Green Party) ,abanyijuje kuri Twitter yagaragaje ko yishimiye intsinzi y'ikipe ya Rayon Sport aho yaraye ibonye itike ya 1/4 cya CAF Confederation Cup.

Kuri Twitter , Dr Frank Habineza yagize ati:''Twishyimiye intsinzi y’uyumunsi ya Rayon Sport  yo kwinjira muri 1/4 cyirangiza cya CAF confederation cup. Turabashyigikiye kandi turikumwe. Intsinzi yanyu n’intsinzi yacu".

Nyuma yagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru HANGA adutangariza ko ubunzwe Rayon Sport ari ikipe akunda kandi azi neza ko ikundwa n'abanyarwanda benshi harimo n'abayoke y'ishyaka Green Party, Yagize ati"Ubusanzwe Rayon Sporty n'ikipe yacu dukanda turayishyigikiye n'abayoboke bacu barimo, ubu natwe turi mubyishimo kuba igeze muri 1/4 cyirangiza cya CAF Confederation''. Yakomeje avuga ko nubwo bari mubikorwa byo kwiyamamaza akaba yabuze umwanya wo kugera kuri Stade yizeye ko bazafatanya nayo kubyina intsinzi mu gihe Green Party izaba yatsinze amatora.

Tubibutse ko umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo,igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Gikundiro iri imbere n’igitego 1-0 cyatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa 19 w’umukino. Ni nako umukino waje kurangira.

Muri iri tsinda Rayon Sports ikaba izamukanye na USM Alger yatsinze Gor Mahia 1-0 bityo ikaba igize amanota 11 mu gihe Rayon SPorts ifite amanota 9.

Nyuma y'umukino abakinnyi bashimira abafana.

Yanditswe na:Gatete Muhamoud

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like