Kigali:Umuyobozi wa City Radio arashinjwa kutera ubwoba abanyamakuru

Abanyamakuru ba City Radio baravuga ko nyiri iki gitangazamakuru kuri uyu wa mbere mu gitondo yabakoresheje inama nk’uko bisanzwe, abanza kubatera ubwoba, abambura telephone zabo maze ababwira nabi kuko bariho bamwishyuza ibirarane.

Inama y’abakozi kuri City Radio yatangiye saa yine z’igitondo kuri uyu wambere taliki ya 27/8/2018 igitangira abakozi batungurwa n’uko umuyobozi wabo Kelvin Katuramu yinjiye yahise abasaba ko telephones zose z’abakozi bazijyana mu kindi cyumba ngo batamufata amajwi.

Ibi abanyamakuru yatubwiye ko babifashe nk’agasuzuguro n’ihohotera kuri bo, ariko kuko bamwe abarimo amezi 10, abandi 11 abandi icyenda (9) atabahemba, barihangana ngo atababonaho impamvu yo gushwana no kwirukanwa.

Umwe mubanyamakuru utifuje ko izina rye rigaragara mu itangazamakuru , yagize ati “Nubwo aturimo amezi menshi gutyo yatubwiye amagambo aducyurira ko turimo kwandika ibaruwa ngo turege, aravuga ngo ntawe azirukana ariko utazakora inshingano ze yitwaje kudahembwa azazana abamusimbura bahagumane bombi, ngo tuzaruha twijyane.”

Kubahemba byo ngo yababwiye ko ntayo afite akiyashakisha. Kubambura telefoni zabo ahanini ngo yabitewe n’uko yanga ko hari uwamufata amajwi ababwira amagambo mabi, abacyurira cyangwa abatera ubwoba. Ibi bibazo uyu muyobozi wa City ntacyo yigeze abidutangariza ubwo yabibazwaga kuri telefoni.

Umuyobozi wa City Radio ushinjwa gushyiraho iterabwoba abanyamakuru.

Yanditswe na: Hodali

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like