Gasabo:Ngo bashobora kuzajya mu matora y'abadepite badatekanye

Mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Gikomero mu Kagari ka Gicaca haravugwa inkuru y’umuntu umaze igihe yarapfuye ndetse yaranashyinguwe ariko ngo abantu bagakomeza guhungabanywa no guhura na we kandi bazi ko bamushyinguye cyera.

Ibi Abayobozi babifashe nk’ikintu cyatuma abaturage bahungabana amatora akazajya kuba hariho ihungabana mu baturage. Ibi byatumwe ubuyobozi biyambaza abanyamadini ngo babafashe gusenga mu baturage habemo ihumure, babigishije ijambo ry’Imana, banasengera amatora ngo azagende neza.

 

Muri aka gace hakomeje kubera amasengesho ategurwa n’abanyamasengesho bo mu matorero atandukanye mu rwego rwo kwirukana uwo umuzimu bivugwa ko arimo gutera mu bantu bakamubona mu ishusho y’umuntu wari uhatuye umaze igihe apfuye bikaba bikomeje gutuma abantu bahungabana.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero, Rwamucyo Gonzague wavuze ko ubuyobozi bwabanje kubifata nk’ibihuha ariko nyuma bakaza no gukeka ko ari umuzimu wa nyakwigendera urimo gutera mu bantu ari na cyo cyatumye ubuyobozi bwiyambaza abanyamasengesho kugirango basenge birukane uwo mudayimoni mu izina rya Yesu. Yagize ati: “Twebwe rero twabifashe nk’ibihuha kuko baravuga ngo uwo muntu bajya bamubona i Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana, twebwe rero twabifashe wenda ko ari amadayimoni cyangwa se abazimu. Tubifata wenda nko kuba umuntu ashobora kugira ikibazo cyo guterwa n’abazimu, icyo twemeje ni uko ari igihuha kuko tudashobora kubihagararaho ngo tumwerekane. Icyo twakoze ni ukuzana abantu bakabasengera kuko twagishije inama abantu basenga baratubwira bati ibintu nk’ibyo byirukanwa n'amasengesho.

Ikindi abanyamuryango ba nyakwigendera ngo bagiye kureba imva bashyinguyemo uwo muntu basanga nta kintu imva yahindutseho ariko bagatangazwa no kumva abantu batandukanye bavuga ko babonye uwashyiguwe muri iyo mva ari muzima.

Pasiteri Niyihaba Jean Paul, wo mu itorero rya ADEPR akaba n’umuyobozi w’amadini n’amatorero mu Murenge wa Gikomero yatangarije ko amasengesho bakoze kuri iki Cyumeru tariki 26 Kanama yari agamije guhumuriza abaturage nyuma yuko ubuyobozi bubiyambaje kugira ngo basengere abaturage badakomeza guhungabanywa n’uwo muzimu bikaba bishobora no gutuma bajya mu matora y’abadepite badatekanye.

Abaturage bitabiriye amasengesho ubona ko batewe ubwoba n'umuzimu babona.

Yanditswe na:Gatete Muhamoud

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like