Ruhango: Babangamiwe n’ibikorwa remezo byangijwe n’imvura ntibisanwe

Abatuye ibice binyuranye by’ Umurenge wa Ruhango wo mu karere ka Ruhango baravuga ko bafite impungenge z’ uko imigenderanire hagati yabo ndetse n’ imirenge bahana imbibi ishobora kuzarushaho kuba mibi.

Bavuguga ko bitewe n’uko ibikorwa remezo bibibafashamo nk’amateme n’imihanda byangijwe n’imvura yo mu itumba rishize ariko bikaba bigejeje magingo aya bitarasanwa.

Kuba iyi mihanda n’aya mateme byo mu murenge wa Ruhango byarangiritse bimaze igihe kigeze ku mezi ane yose bitarasanwa, bamwe mu bawutuye babibonamo intege nke z’ abayobozi.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Ruhango buvuga ko kuba hari ibikorwaremezo byangijwe n’imvura birimo imihanda n’amateme bitarasanwa bitaturutse ku burangare bwabwo kuko ngo hari ibisaba ingengo y’ imari kandi ngo yari itaraboneka.

Icyakora Nahayo Jean Marie, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge aramara impungenge aba baturage ababwira ko mu gihe kitarenze ukwezi mu tugari tubiri ari two Musamu na Gikoma ibi bikorwaremezo byose bizaba byatangiye gukorwa binyuze mu mirimo y’amaboko abaturage bakora bahembwa kuko ngo ingengo y’ imari yabyo yamaze kuboneka.

Imvura yo mu itumba rishize benshi mu basheshe akanguhe bemeza ko yaherukaga kugwa mu myaka 30 ishize, uretse kuba yarangije ibikorwaremezo binyuranye hirya no hino mu gihugu yanahitanye abaturage benshi.

OLIVIA

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like