Kigali: Hatangijwe inama mpuzamahanga ihuza abahanga n’abashakashatsi kubijyanye n'iteganyagihe

Kuri uyu wa 27-28 kanama 2018 mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga kunshuro yayo ya mirongo itanu 50th ihurije hamwe abashakashatsi , abafata ibyemezo n’abagenerwabikorwa batandukanye.

Iyi nama yateraniye i Kigali, ihurije hamwe ibihugu 11 byo mwihembe ry’Afrika aribyo Djibouti, Eritereya, Ethiopia, Kenya,Somalia,Sudan,Uganda,Burundi Tanzaniya n’u Rwanda.

Ifite insanganya matsiko  kuzamura abagore no kubashishikariza gukora igenamigambi bakurikije iteganyagihe.

Ubwo yatangizaga iyi nama Minisitiri w’ibidukikije Vincent BIRUTA ari nawe mushyitsi mukuru witabiriye iyi nama Yagize ati:''Nkuko n'ibindi bihugu byo mwihembe ry’afrurika bishingiye k’ubuhinzi, u Rwanda narwo  ntatandukaniro nabyo ari nayo mpamvu tugomba kwita kw’itegayagihe kugirango dukore ubuhinzi bwizewe gutanga umusaruro  wanyawo’’.

yakomeje nabwo agira ati’:''Nishimiye gufungura iyi nama kunshuro yayo ya mirongo itanu kandi nshimira abayitabiriye bose nabagizemo uruhare bose kugirango iyi nama igerweho ariko by’umwihariko ndashimira  Dr BRAND Arsenault umuyobozi mukuru mungirije wa USAID,Dr Roseline west umujyanama mu kigo mpuzamahanga cy’iteganyagihe DFID,Dr Assia Alexiava uhagarariye ikigo cy’ubumenyi bw’iteganyagihe kw’isi WMO, NTAGANDA JOHN umuyobozi mukuru w'ikigo cy’iteganyagihe mu Rwanda.’’

Ubwo twaganiraga n’umuyozi mukuru w’ikigo cy’iteganyagihe mu Rwanda Mr John NTAGANDA yagize ati:’’ Igishya muri iyi nama nuko ishingiye kuburinganire  kandi muzi uruhare rw’abari n'abagore ko ari runini m’ubuhinzi ndetse no mubikorwa byiterambere mu Rwanda. Gushishikariza abagore ibijyanye n'iteganyagihe tukaba twizerako byazadufasha kwihutisha iterambere rirambye.’’

Twababwira ko, iyi nama izamara iminsi ibiri kumunsi wanyuma ari naho hazatangazwa iteganyagihe cy’igihebwe cy’ubuhinzi tugiye gutangira kanama kugeza ukuboza.


Minisitiri w’ibidukikije Vincent BIRUTA ubwo yafunguraga iyi nama kumugaragaro ari nako ashimira abayitabiriye ndetse nabayiteguye.

Umuyobozi wa Meteo Rwanda natangaga ikiganiro.

Abantu batandukanye bitabiriye inama.

Ifoto rusange.

Yanditswe na: Tiyikuze Hodali

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like