Bidasubirwaho abanyamakuru Oswakim na Ramesh bamaze gusezera city Radio berekeza kuri Radio10 na Tv10

Aba banyamakuru bafashe icyemezo cyo kuva kuri city Radio bakoreraga nyuma y'ubwumvikane buke bwabayeho hagati yabo n'ubuyobozi bushya bwa City Radio bashinja gushaka kubicira ikiganiro nk'uko babitangaza.

Benshi mu bakurikiranye City Radio bahita bumva ikiganiro "Umunsi ucyeye" bari bamaze kwamamaramo. Aba banyamakuru bari bakunzwe n'abatari bake, kuri ubu bamaze gusezera kuri iyi radiyo berekeza kuri Radio10 na Tv10 aha bari  gukora ikiganiro cyitwa "Zinduka" kizajya kiba kuva ku wa mbere kugeza kuwa Gatanu.

Aba banyamakuru bafashe icyemezo cyo kuva kuri radiyo bakoreraga nyuma y'ubwumvikane buke bwabayeho hagati yabo n'ubuyobozi bushya bwa City Radio bashinja gushaka kubicira ikiganiro nk'uko umwe mubo twaganiriye atufuje ko amazina ye aza mu itangazmakuru , Yagize ati "Twatangiye kutumvikana igihe habaga inama bakadusaba ko twahindura uko dukora ikiganiro natwe tugatangira kuvuga amagambo make tugacuranga imiziki myinshi mbega ibi bigezweho, twe byaratubangamiraga kuko twe ikiganiro cyacu tuba dushaka guha abantu ibintu by'ubwenge ntabwo dukora imyidagaduro''.

Bamwe mubakunzi babo twaganiriye nabo bifuje kudatangazwa amazina yabo bavuze ko bahise bimurira ishinge za Radio zabo kuri Radio 10 baca amarenga ko nabo basezereye city Radio batazongera kuyumva ukundi.

Bazajya batangira ikiganiro saa Moya za mu gitondo kugeza saa tatu n'igice kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu buri munsi.

Yanditswe na: Tuyikuze Hodali

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like