Nyamagabe-Huye:Green Party yavuze ko Caguwa igiye kuyigarura ikagabanyirizwa imisoro

Umunsi wa 13 w'ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite b'ishyaka rya Green Party wabereye mu ntara y'amajyepfo mu karere ka Nyamagabe na Huye, Green Party yabwiye abaturage ko caguwa igomba kugumaho ikagabanyirizwa imisoro.

Kuri iki cyumweru tariki ya 26/8/2018, Green Party yakoreye ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite mu ntara y'amajyepfo aho igikorwa cyabereye mu turere tubiri Nyamagabe na Huye.

Abatuye Huye ndetse na Nyamagabe ubusanzwe batunzwe n'ubucuruzi ariko muri iyi minsi bari kurira ko ubucuruzi bwabo butakigenda neza kubera bimwe mu bicuruzwa Leta yahagaritse bikabagiraho ingaruka mbi aho bavuga ko ikurwaho rya Caguwa byabateje igihombo gikomeye.

Mugemana Jean Claude, utuye Huye yabwiye HANGA ko yari atunzwe n'ubucuruzi bwa Caguwa mw'isoko rya Huye ariko kuva Leta yahagarika kwinjiza caguwa mu gihugu byatumye nawe ahagarika ubucururuzi ubu yibereye mubushomeri, yagize ati:'' Mfite umuryango w'abantu 4, twari dutunzwe n'amafaranga ava mubucuruzi bwa caguwa kuva bahagarika icuruzwa ryaho maze guhomba ibihumbi 500Rwf ubu narahombye burundu navuye mubucuruzi nibereye mu rugo "

Kimwe n'abagenzi be baje kumva imigabo n'imigambi y'ishyaka rya Green Party bumvise ko bafite gahunda yo kugarura iguruzwa rya caguwa babisamira hejuru n'amashyi menshi bavuga ko bazabatora 100%.

Ibi kandi byashimangiwe na Dr Frank Habineza ubwo yerekaga aba baturage abakandida depite bazatora b'ishyaka, ati:''Ndagirango mbereke bamwe mubo muzatora mukabashyigikira bakagera mu nteko kubashyiriraho amategeko ababereye, aba mureba n'abandi batabashije kugera hano kuko turi 32 mubashyigikire umunsi w'itora muzatere igikumwe ku kirango k'ishyaka ryacu kirangwa n'inyoni ya Kagoma aho kuba intumwa za rubanda bazababera intumwa zanyu''. Yakomeje avuga ko Huye yahabaye imyaka itanu yiga muri kaminuza aho yabonaga abantu benshi bacuruza  caguwa ubona ko bafite n'amafaranga , ariko yashimangiye ko batowe bakagera mu nteko bazahita batora itegeko rigarura caguwa kandi bakanabagabanyiriza imisoro kuko muri politike y'ishyaka nuko abakora ubucuruzi buciritse bazasonerwa imisoro.

Igikorwa cyo kwamamaza abadepite ba Green Party cyasojwe nk'ibisanzwe bacinya akadiho n'abaturage ubona ko abaturage bari kugenda bishimira imigabo n'imigambi ya Green Party.

Igikorwa cyo kwamamaza kirakomeza kuri uyu wambere taliki ya 27/8/2018, mu turere twa Bugesera na Kicukiro.

Dr Frank Habineza abwira abaturage ba Huye ko uzatora Green Party atazicuza.

Ubwo yerekaga abaturage abakandida bishyaka rya Green Party bazatora.

Abaturage bari bakubize buzuye.

Uyu munsi Nyamagabe na Huye ubwitabire bw'abaturage bwari ku kigero cyo hejuru.

Yanditswe na: Gatete Muhamoud

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like