Burera: Haravugwa ruswa nshya muri Girinka yiswe “Umugereka”

Mu karere ka Burera hirukanwe abayobozi bamwe na bamwe bagaragayeho amakosa afitanye isano na gahunda ya “Girinka”, ibintu abaturage bavuga ko byari bimaze gutanga agahenge mu buriganya bwajyaga bugaragara muri iyi gahunda.

Ibi ariko ntibibujije ko hari abaturage bo mu kagari ka Nyarubuye mu murenge wa Kagogo, bavuga ko hadutse uburyo bushya bwo kubasaba ruswa, ku bagomba guhabwa inka ziturutse mu baturanyi babo bagejeje igihe cyo kwitura. Bamwe mu baganiriye n'itangazamakuru bavuga ko kuba uri ku rutonde rw’abategereje korozwa inka bidahagije kuko ngo iyo utibwirije ngo uhe abashinzwe iyi gahunda amafaranga (Bavuga ko ari hagati y’ibihumbi bibiri na bitanu) ngo udashobora kubona iyo nka bagusimbuka bakayiha undi.

Iki kibazo cya ruswa abaturage bamaze guha izina ry’ “Umugereka” bavuga ko batinya kukigaragaza mu nzego zo hejuru kuko basa n’abapfukiranwa n’abo bayobozi bo hasi babiri inyuma barimo abayobozi b’imidugudu n’abandi bababuza gutanga ibibazo bifitanye isano nacyo mu gihe hari umuyobozi wabasuye.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo bwo buvuga ko abavuga ibi bashobora kuba bashingira ku byahise kuko ngo nubwo ikibazo nk’iki kigeze kuhaba koko ariko ngo cyakemutse burundu ku buryo abayobozi b’imidugudu ntaho bagihurira n’itangwa rya gahunda ya Girinka, kuko ngo haba hari urutonde rukurikizwa kandi n’abaruriho bakabona inka binyuze muri tombora, nk’uko BUTOYI Louis uyobora uyu murenge yabitangaje.

Ku byo kuba hari abaturage bavuga ko iki kibazo babuze uko bakigeza ku nzego zo hejuru kubera gupfukwa umunwa n’abayobozi bo hasi, uyu muyobozi avuga ko ntawe ukwiye kuvuga ko yabuze uko agaragaza ikibazo mu buryo bw’ibanga kuko hari n’udusanduku tw’ibitekerezo bashobora kwifashisha kandi ikibazo kikamenyekana.

Tuyikuze Hodali

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

source;tv1

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like